IGIHE

Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA washinjwaga gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato yarekuwe

13 22-05-2020 - saa 17:21, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA),Habimana Hussein, ku wa Kane yarekuwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama muri Kicukiro nyuma y’uko nta bimenyetso bifatika bituma akurikiranwaho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Habimana Hussein yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwe mu bakobwa bari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 , aho ngo yari yamwijeje ko azamufasha agatsinda.

Nyuma yo gufatwa n’ubugenzacyaha yakorewe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha. Tariki 14 Gicurasi 2020 nibwo yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu rubanza nomero RDP 00473/2020/TB/Kicukiro, Habimana Hussein yaburanye ahakana ibyo aregwa avuga ko abeshyerwa asaba ko hakusanywa ibimenyetso bifatika bimushinja. Yasabye ko yarekurwa akajya aburana ari hanze.

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye ku wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020 mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ruherereye mu Karere ka Kicukiro, urukiko rwemeje ko “Nta bimenyetso bifatika bituma akomeza gukurikiranwaho icyaha ashinjwa.”

Rwemeje ko kandi “Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Habimana Hussein ahita arekurwa, akazakomeza gukurikiranwa ari hanze.”

Urukiko rwamenyesheje ababurana ko “Utanyuzwe n’imyanzuro y’urubanza afite uburenganzira bwo kuyijuririra bitarenze iminsi itanu (5).”

Habimana Hussein ni Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA kuba muri Nyakanga 2018, aho yahawe ako kazi ku masezerano y’imyaka ibiri.

Habimana Hussein yarekuwe nyuma yo gusanga nta bimenyetso bifatika byemeza ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato umwe mu bakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2020
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ni danger 2020-05-24 09:34:39

ubworero bivuzeko uliyamugore we wukuli bashakanye umwakushize nawewari warabayigisonga cya miss 2016 mbesubwo nawe yabanje kumuha kugirangwazamugire miss 2016. yewe harahagazwe, kulibuli miss wabulimwaka azajyashunaho mbese

2
M. K 2020-05-23 07:40:05

Nyamara burya ngo nta nduru ivugira imusozi ubusa da !!!
Wasanga yashyizemo agakoryo mu rubanza.

3
Shakuru 2020-05-23 02:29:41

Ariko abakobwa nabagore kuki bakunda gukoresha iturufu yo gufatawa kungufu kandi akeshi arina bo bakunda kurongorwa kurenza kurongora niyo uganiriye nindaya ikubwira ko icyatumye iba indaya aruko bayifashe kukungufu bigatuma iraruka
Reta yafata itegeko ryo kurengera abagabo nabasore kuko nkuriya mugabo amaze iminsi muri kasho none basanze ntabimyetso nonese ubwo abo bashakaga kumugerekaho ibyaha biragenda gute?

4
Kamikazi 2020-05-23 01:15:12

Iki kigabo gisa neza wasanga uriya mukobwa ari we wifuje kuryamana na cyo. Nanjye ansabye sexe nahita nemera kuko abakobwa dukunda abahungu bagaragara neza inyuma. Mpise ndwara amour peeeee. Ntabwo mbeshye ni ukuri.

5
Belyse 2020-05-23 01:05:32

Ariko x ubwo uwo mukobwa we ntakwiye gucibwa amande yo kwandagaza umuntu kd ntagihamya afire,ariko ubundi kuki mwamugize ibanga ntimumuvuge kd yari yiyemeje kuburana

6
Deborah 2020-05-23 00:52:50

Uyu musore ni mwiza azaze nange mwihere areke iriya ndaya yashakaga ko imukuramo amafaranga ikayahusha ...ikindi tuvugishe ukuri nubwo bamwe kubarya ninde utazi ko arindaya ubihakana antere ibuye.

7
Uburyohesukuneka 2020-05-22 13:00:57

Ariko iyo mitwe abakobwa bazanye murumva bizoroha? Nawe ngo bumvikanye ko azamufasha agatsinda irushwana donc nukuvugako niba yaranamurongoye yamurongoye babyumvikanyeho, ubwose niki bagendeyeho bafunga habimana koko,umuntu yarongodwa kungufu ntajye kurega ako kanya cg ngo atabaze, jyewe mbona aya mategeko arengera abagore nabo bayitwaza munyungu zabo.

8
Kiiza 2020-05-22 12:53:30

Ariko abakobwa n’abo barakabya kwitwara nabi. Leta yagombye kujya ibahana.

Ngo yamwemereye ko azamufasha gutsinda miss rwanda?

None se ubwo agahato karihe? Ikindi kandi icyo kintu cyo kwitwaza gufatwa kungufu leta ikitondere kuko cyabaye iturufu ry’abakobwa b’ibyomanzi

9
Aline 2020-05-22 11:55:53

Ariko nange narabivuze nti ibi bintu hari ikibyihishe inyuma sigusa !!! Nigute wafatwa kungufu ukazajya gutanga ikirego haciye igihe ...ubu iyataba umuntu uzwi biba birangiye akatiwe nkimyaka 20...ese iyo habuze gihamya uwapfunditse iyo mitwe we bigenda bite ? Kuki adahanwa ko byanaca akarengane ... Kuko ubu haringeso igezweho muriyi minsi ahusanga ikintu cyose igitsina gore kivuze gihabwa agaciro niyo cyaba arinyoma !!! Ibi bintu bizakosorwe ... uziko hari naho ujya kurega umugore bakakubwira ngo muriki gihe ntawuvuga umugore... Ndumugore ariko ibi ntawubishyigikiye

10
Critiman 2020-05-22 11:41:01

Ahubwo yafungiwe ubusa, ni umukobwa afite imyaka irenga 18, atarakoreshejwe imibonano kugahato, yaramuhaye kubushake bwe. Sinumva impamvu umuntu afungwa ngo yamushutse ! Mu gutereta habamo strakare, ibishuko, amizero... Niba bagucenze bakagutsinda icy’umutwe urabyemera (esprit sportif). Uwo mukobwa yumvaga ko bwana husseni azamugira miss gute? Niba yarabitanze ashaka kugura ikamba rya miss Rwanda ubwo ni ruswa. Rero nibafunge iyo nkumi.

11
alegisi 2020-05-22 11:23:53

Ubwo mukobwa wakoreshejwe imibonano ku gahato ko mutamuvuze

12
mugume 2020-05-22 10:47:30

uyu beau garc nanjye namuha ibintu

13
hitimana 2020-05-22 10:44:36

Usanga akenshi abafata ku ngufu abagore n’abakobwa badafungwa,cyanecyane iyo bakomeye.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza abikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake cyane nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Kwamamaza