IGIHE

Umusifuzi yaguye mu kibuga ubwo yari ayoboye umukino

1 20-05-2019 - saa 14:39, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umusifuzi wo muri Bolivia, Hugo Hurtado, yaguye mu kibuga afashwe n’umutima nyuma yo guhwera ubwo yari ayoboye umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu.

Victor Hurtado w’imyaka 31, yari ayoboye umukino wahuzaga Always Ready na Oriente Petrolero, aho yaje guhwera ku munota wa 47.

Umuganga wa Always Ready, Eric Kosziner yabwiye BBC ko uyu musifuzi yafashwe n’umutima ubwo yari mu kibuga. Ubwo yagwaga mu kibuga, abakinnyi ku mpande zombi, birukankiye kumushakira ubufasha ariko biba iby’ubusa.

Perezida wa Bolivia, Evo Morales, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter yagize ati” Tubabajwe n’urupfu rw’umusifuzi Victor Hugo Hurtado. Turihanganisha umuryango, inshuti n’abavandimwe be. Umupira w’amaguru muri Bolivia uri mu gahinda.”

Ubwo Hurtado yagwaga mu kibuga, amakipe yombi yari akinganya ubusa ku busa mu gihe umukino warangiye Always Ready itsinze ibitego 5-0.

Gutsinda uyu mukino byafashije Always Ready kugira amanota 30 ku mwanya wa munani, isigara irushwa amanota ane na Oriente Petrolero iri ku mwanya wa karindwi mu mikino 25.

Victor Hugo Hurtado yaguye mu kibuga, ahita ajyanwa kwa muganga
Umusifuzi yahwereye ubwo yari ayoboye umukino muri Bolivia
Stade yaberagaho uyu mukino iri ku butumburuke bwo hejuru
Amakipe yombi yanganyaga ubusa ku busa ubwo uyu musifuzi yahweraga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
dre 2019-05-21 02:10:52

Yewe yewe, yahwereye teams zikomeza kwikinira nk’aho ntacyabaye. Cyereka niba title n’inyandiko bituyobya akaba yabanje kujyanwa mu bitaro noneho undi musifuzi akaba yahise akomeza umukino. Naho niba yaguye mu kibuga nk’uko nyanditse umupira ukikomereza navuga nti Agahugu umuco akandi umuco kweli!

Kwamamaza