Amakipe yo mu Karere ka Kayonza yihariye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup riri gusorezwa i Musanze hagati ya tariki 14 na 15 Kamena 2025.
Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw’umurenge mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Kubuguza (Igisoro), Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sitball.
Amakipe y’i Kayonza yegukanye umwanya wa gatatu muri Basketball mu byiciro byombi, aho mu bagabo yatsinze Kicukiro amanota 70-64, mu bagore itsinda Nyamagabe amanota 69-32.
Muri Volleyball, Kayonza kandi yatsinze Rusizi amaseti 3-0 yegukana umwanya wa gatatu mu bagore.
Mu bagore uyu mwanya wegukanywe na Nyanza yatsinze Rutsiro amaseti 3-0.
Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu muri Basketball mu bagabo, Kayonza yatsinze Kicukiro amanota 70-64.
Mu mupira w’amaguru, Ikipe ya Murunda yo mu Karere ka Rutsiro yatsinze iya Gahara yo mu Kirehe ibitego 2-1 yegukana umwanya wa gatatu mu bagore. Umwanya wa nyuma uzahuza Jabana yo muri Gasabo na Mbazi y’i Huye.
Mu bagabo, uyu mwanya wegukanywe n’Ikipe ya Kimonyi yo mu Karere ka Musanze yatsinze iya Bwishyura yo muri Karongi igitego 1-0. Umukino wa nyuma uzahuza Kacyiru yo muri Gasabo na Mahembe y’i Nyamasheke.
Mu mikino ya ½ muri Basketball mu Bagabo, Rutsiro yatsinze Kicukiro amanota 57-54, ni mu gihe Musanze yatsinze Kayonza amanota 74-56. Umukino wa nyuma uzahuza Rutsiro na Musanze.
Mu bagore, Musanze yatsinze Nyamagabe amanota 46-34, ni mu gihe Kamonyi yatsinze Kayonza amanota 63-37. Umukino wa nyuma uzahuza Musanze na Kamonyi.
Muri Volleyball y’abagabo, Ngoma yatsinze Rutsiro amaseti 3-0. Mu bagore, Gicumbi yatsinze Kayonza amaseti 3-0, mu gihe Ngoma yatsinze Rusizi ayo maseti, bityo umukino wa nyuma uzahuza Gicumbi na Ngoma.
Amafoto: Kwizera Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!