Manchester United yageze ku mukino wa nyuma wa Europa League itsinze Athletic Club ibitego 4-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 7-1 mu mikino ibiri, ikazahura na Tottenham yatsinze Bodoe/Glimt ibitego 2-0, ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-1.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwe imikino yo kwishyura, aho Manchester United yari yakiriye Athletic Club kuri Old Trafford.
Iyi kipe yo muri Espagne yabonye igitego cya mbere muri uyu mukino ku munota wa 31, giturutse ku mupira ukomeye Mikel Jauregizar yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ukaruhukira mu rucundura.
Igice cya mbere cyarangiye iki ari cyo gitego rukumbi cyabonetse, gusa mu cya kabiri Athletic Club ikomeza gushaka kwishyura ibindi bitego, ari na ko Umutoza wayo Ernesto Valverde akora impinduka nyinshi.
Ibi ni ko byagenze kuri Ruben Amorim wa Manchester United, kuko yashyize mu kibuga Amad Diallo wasimbuye Alejandro Garnacho, Luke Shaw asimbura Noussair Mazraoui ndetse na Mason Mount asimbura Manuel Ugarte.
Izi mpinduka zahiriye Manchester United kuko yahise ibona igitego ku munota wa 72 gitsinzwe na Mason Mount nyuma yo guhererekanya neza imbere y’izamu rya Athletic Club.
Nyuma y’iminota umunani gusa, Bruno Fernandes yateye Coup-frank ayishyira ku mutwe wa Casemiro, ahita ashyiramo igitego cya kabiri, mugenzi we Rasmus Hojlund ashyiramo icya gatatu.
Mason Mount yashyizemo Igitego cyiza cy’agashinguracumu cya kane muri uyu mukino,, bituma isezerera Athletic Club ku guteranyo cy’ibitego 7-1 mu mikino yombi.
Muri iri joro kandi hakinwe umukino wahurije Tottenham Hotspur na FK Bodø/Glimt ku kibuga cya Aspmyra Stadion cyo muri Norvège.
Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza yakinnye neza uyu mukino igerageza kurinda ibitego byayo 3-1 yatsinze mu mukino ubanza, ndetse igice cya mbere kirangira amakipe yombi bikiri 0-0.
Mu cya kabiri, Tottenham yakomeje intego zayo ishyiramo igitego cya mbere muri uyu mukino cyinjijwe na Dominic Solanke, ku mupira wavuye muri koruneri yatewe na Cristian Gabriel Romero.
Igitego cya kabiri cyayo cyabonetse ku munota wa 69 cyinjijwe na Pedro Porro, ari na cyo cyahesheje intsinzi iyi kipe bidasubirwaho ku giteranyo cy’ibitgo 4-1.
Umukino wa nyuma uzahuza aya makipe yombi yo mu Bwongereza, uteganyije ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, ukazabera San Mamés Stadium muri Espagne.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!