Stade Intwari y’i Burundi yabereyeho impanuka nta munsi ushize isuwe n’inzobere muri FIFA ishinzwe gusuzuma ibibuga, Mohammed Goulette. Ni impanuka yaturutse ku itara rimwe ryagwiriye stade.
Iyi impanuka yabaye ku wa 13 Kamena 2025, nk’uko byashyizwe hanze mu itangazo ryasohowe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burundi (FFB).
Nk’uko FFB yabigaragaje, nta kibazo kinini iyi impanuka yateje, kandi nyuma y’ibyangiritse hari kurebwa uko byitabwaho.
Ryagize riti “FFB iramenyesha abaturage bose ko nta muntu waburiye ubuzima muri iyi mpanuka, cyangwa ngo habe hari uwakomeretse. Ibyangiritse biraza gusanwa mu gihe itara ryaguye rimaze gukurwaho.”
Itara ryo kuri Stade Intwari ryaguye nta munsi ushize Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryohereje inzobere mu gusuzuma ibibuga, Mohammed Goulette, ngo arebe niba yaberaho imikino mpuzamahanga nyuma yo kuzura.
Urugendo rwa Mohammed ruzakurikirwa n’irindi tsinda rizoherezwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), ngo bemeze niba iyi stade yajya ku rwego mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!