IGIHE

Songa Isaïe yasobanuye iby’ihohotera ashinjwa n’umugore we wavuze ko yamunyaragaho (Video)

0 12-06-2025 - saa 07:14, IGIHE

Uwahoze ari Rutahizamu w’Amavubi n’amakipe arimo APR FC na Rayon Sports, Songa Isaïe, yahakanye ihohoterwa ashinjwa n’umugore we Mukahirwa Nadia batakibana, avuga ko inkomoko y’ibyavuzwe yaturutse ku kiganiro uyu mukinnyi yakoze kuri Shene ya YouTube ndetse kudahuza kwabo gushingiye ku nzu afite Kimisagara.

Mukahirwa aheruka kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ubwo yabanaga na Songa Isaïe, uyu mukinnyi yamunyaragaho, akanamuniga hafi yo kumwica.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Songa yavuze ko hashize igihe ntaho ahurira n’uyu mugore we kuko batakibana ndetse ikibazo bigeze kugirana cyakemuwe n’ubutabera.

Ati “Ikibazo dufitanye kimaze iminsi cyarahagaze, twegereye inzego ziradufasha. Twagiye mu Mudugudu, muri RIB, twagiye no mu nkiko, ikibazo tugishakira igisubizo. Mu nkiko baduhaye umwanzuro, arawutwara nanjye ndawutwara. Kuva icyo gihe nari maze nk’amezi angahe nibereye mu byanjye, na Nadia ari mu Ntara [i Nyanza].”

“Hari hashize amezi ane ntaho duhurira. Uburyo yakoze ikiganiro ni byo byantunguye kuko twari tumaze iminsi turi kuvugana uburyo twagarura umubano ku bw’ineza y’umwana twabyaranye.”

Yahakanye yivuye inyuma ibimuvugwaho, gusa yemera ko mbere y’uko afungwa mu 2024, hari igihe cyageze akajya avugana nabi n’umugore we biturutse ku mafaranga yari atangiye kuba make mu rugo.

Ati “Nta muntu muzima wakora ibintu nk’ibyo, noneho nkanjye wagiye ukora ingando nyinshi, kandi naratojwe bihagije, ntabwo nahohotera umuntu bigeze aho. Nzi icyo guhohotera umugore bivuze muri iki gihugu, yewe n’umuvandimwe wanjye [Muganza Isaac] arafunze [azira icyaha nk’icyo]. Amajwi bakoresheje bamparabika hari uburyo bayakozemo barayakata.”

Yongeyeho ati “Njye ubwanjye byambabaje cyane, guhera nijoro sindaryama kuko nabuze ibitotsi. Ntabwo washyirwaho icyasha nk’iki, mfite uburere bwanjye, ndi intore, naratojwe. Ikibazo cyarangirijwe mu nkiko, ibi bagaruye byararangiye, ari isubiracyaha nanjye nakwishyikiriza RIB.”

Songa yavuze ko inkomoko y’ikiganiro cyatanzwe na Mukahirwa Nadia ari uko uyu mukinnyi yagaragaye mu kindi kiganiro yari yarakoranye n’umunyamakuru Baryinyonza Elie, agasohora igice cyacyo cya kabiri nyuma, mu gihe ikibazo cya Songa n’umugore we cyari kiri gukemuka.

Yavuze kandi ko ubwo yahuriraga na Mukahirwa ku mbuga nkoranyambaga bakamenyana mu myaka ine ishize, yakoreraga amafaranga menshi, bahita babana, umugore aza afite umwana w’umuhungu, nyuma bombi barabyarana.

Ngo ubwo ubushobozi mu mikoro bwatangiraga kugabanuka, baganiriye uburyo bashaka igisubizo, bimuka ku Gisozi aho uyu mukinnyi yari afite inzu yagurishije miliyoni 18 Frw, agura indi mu Kove [Kimisagara] kuko ari ho Mukahirwa yavugaga ko akunda.

Yongeyeho ati “Nguze inzu, amafaranga yasigaye twarayakoresheje na yo arashira. Twimutse nsigaranye make. Ibyo ni byo byamusembuye, arandakarira, tukajya tuvugana nabi kuko amafaranga yatangiye gushira.”

Songa yavuze ko icyo gihe akazi ke kahise gahagarara, abonye ibintu bikomeje kuba bibi atumiza inama y’umuryango.

Ati “Nahamagaye umuryango we n’uwanjye ndababwira nti ‘byakomeye, umukobwa wanyu guhuza ururimi na we byagoranye. Noneho hari hajemo n’umwana, twabyaye. Narakoraga nkabona ari nka zeru.”

Ngo ibyo byakurikiwe no guhunga urugo kuko Songa Isaïe yabonaga nakomeza kurubamo bishobora kuzaba bibi akaba yakubita umugore we.

Ati “Naravuze nti ba muri ako kazu gatoya, iyo nzu nini ijye yishyura amafaranga [bayikodeshe] irere umwana, njye mbaye nigendeye, byatunaniye kumvikana. Umwana nakura nzajya musura nka papa, umubano wacu warananiranye.”

Uyu mukinnyi yavuze ko iyi nzu ye iri Kimisagara ifite agaciro kagera kuri miliyoni 20 Frw mu gihe ishobora gukodeshwa arenga ibihumbi 100 Frw ku kwezi.

Nyuma y’icyo gihe, Songa yaravuye mu rugo, ngo yasubiyeyo gusura umwana, abwira Mukahirwa ko hakiri iwe, undi amuhindura umusazi, uyu mukinnyi ahitamo kwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuko Mudugudu n’abunzi byari byarabananiye kubahuza.

Ati “Nagiye kuri RIB, ntangiye kwisobanura, hashize iminota tubona Nadia araje yuzuye amaraso ku maboko, yikataguye ngo bamfunge. Nkeka impamvu yabikoze ko ari cyo turi gupfa uyu munsi. Mfunguwe nagiye ku gitangazamakuru bambaza impamvu nafunzwe, mbanyuriramo nk’uku mbivuze.”

Songa Isaïe uvuga ko ashobora kuba yarakoze amakosa yo kujya mu itangazamakuru akavuga ukuri kutashimishije Mukahirwa Nadia, yashimangiye ko ikibazo cyabo cyari cyarahawe umurongo n’urukiko rwategetse ko azaha umugore we miliyoni 5 Frw yo kurera umwana ndetse yari yatanze ingwate y’inzu ye.

Nubwo bimeze gutyo, ngo Mukahirwa yanze ko iyo nzu igurishwa ngo ahabwe ayo mafaranga, ahubwo yifuza ko bagabana 50 kuri 50 nk’uko uyu mukinnyi yakomeje abigarukaho.

Ati “Nyirabayazana ni inzu turi gupfa. We yabwiye inkiko ko iyo nzu twafatanyije kuyigura. Inzu iba mu mazina yanjye Songa Isaïe kuko nayiguze maze kugurisha indi. We avuga ko amafaranga ndi kumuha ari make, ashaka ko tugabana. Impamvu atanditswe ku nzu ni uko tutari twarasezeranye, twarabiteganyaga kandi yasanze nyifite.”

Songa Isaïe udafite ikipe uyu munsi, yavuze ko agifite imbaraga zo gukina ariko yahisemo kuba afashe akaruhuko kuko ibibazo afite bitatuma yitwara neza.

Mukahirwa Nadia yashinje Songa kumuhohotera ubwo babanaga
Songa Isaïe yavuze ko ikibazo yagiranye na Mukahirwa cyakemuwe n'inkiko ndetse bamaze amezi arenga ane badahura
Songa Isaïe yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse n'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'

Video: Rwibutso Jean d’Amour

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza