IGIHE

Rwamagana City FC yatsinze Interforce FC, iharura inzira yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere

0 22-06-2022 - saa 18:10, IGIHE

Rwamagana City FC yatsinze Interforce FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa ½, yiyongerera amahirwe mu rugendo rwo gushaka ikipe izazamuka mu Cyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Umukino wahuje Rwamagana City na Interforce FC wakinwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Kamena 2022, ku Kibuga cya Polisi i Rwamagana.

Muri uyu mukino, ibitego bya Rwamagana City FC byatsinzwe na Mbanza Joshua ku munota wa 39 mu gihe intsinzi yashimangiwe na Muganuza Jean Pierre uzwi ku izina rya Kavumbagu ku wa 71.

Rwamagana City FC yatsinze uyu mukino bituma itera intambwe ya mbere mu rugendo rusubira mu Cyiciro cya Mbere kubera impamba y’ibitego yibitseho.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uzakinwa ku wa 26 Kamena 2022.

Umukino wa Rwamagana City FC na Interforce FC watindijwe n’ubujurire bwatanzwe n’iyi kipe yo mu Burasirazuba nyuma yo kurenganywa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Mu mikino ya ¼, Rwamagana City FC yari yahuye na AS Muhanga ariko iyi kipe yo mu Majyepfo iza kuyirega ko umukinnyi wayo witwa Mbanza Joshua yakinishijwe afite amakarita atatu y’umuhondo.

Ferwafa yabanje gusezerera Rwamagana City mu irushanwa, itegeka ko iterwa mpaga. Nyuma y’aho, ikipe yo mu Karere ka Rwamagana yarajuriye ndetse ubujurire bwayo buhabwa ishingiro, yemererwa gukomeza nyuma yo gusanga yararenganyijwe.

Ikipe izakomeza hagati ya Rwamagana City na Interforce FC izasanga ku mukino wa nyuma Sunrise FC; iyi kipe yo mu Burasirazuba yazamutse mu Cyiciro cya Mbere isezereye Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

Umukino wa nyuma mu Cyiciro cya Kabiri uzakinwa ku wa 29 Kamena 2022.

Ikipe ya Rwamagana City FC iheruka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2015/16, aho yakinnye umwaka umwe ihita isubira mu cya Kabiri.

Rwamagana City FC yatsinze Interforce FC, itangirana amahirwe yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza