Umunya-Uganda ukina hagati mu kibuga, Ronald Ssekiganda, yasezeye kuri Villa SC yari abereye Kapiteni, mbere yo gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa APR FC yasinyiye imyaka ibiri.
Nk’uko IGIHE yabyanditse muri Werurwe, Ssekiganda ukina imbere ya ba myugariro, amaze igihe yarumvikanye na APR FC kuzayerekezamo aho
Mu butumwa yanditse kuri uyu wa Kane, yashimiye ubuyobozi n’abafana ba SC Villa yakiniraga, avuga ko yahisemo kujya gukomereza gukina ruhago ahandi.
Ati “Gutwara igikombe cya 17 cya Shampiyona ya Uganda byari inzozi zibaye impamo kuri njye kandi nzahora ntewe ishema no kuba umwe mu bari bagize iyo kipe y’amateka. Urukundo n’ishyaka biranga SC Villa bizangumamo aho nzajya hose.”
Yongeyeho ati “Gufata icyemezo ntibyari byoroshye, ariko nyuma yo kubitekerezaho nitonze, ndumva ari cyo gihe cyo kujya kugerageza andi mahirwe nkakomeza gukura nk’umukinnyi.”
Mu mwaka w’imikino urangiye, Ronald Ssekiganda yatsinze igitego kimwe anatanga imipira itanu yavuyemo ibitego mu gihe mu 2023/24, yatsinze ibitego bitatu anatanga imipira itandatu yavuyemo ibitego ubwo begukanaga Igikombe cya Shampiyona.
Uyu mukinnyi usanzwe uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda, yakiniraga Villa SC kuva mu mpeshyi ya 2020 aho mu mikino 69 ya shampiyona yagaragayemo, yatsinze ibitego bitanu.
Muri Uganda Cranes yatangiye guhamagarwamo mu 2024. Yakinnye imikino 12 ayitsindamo igitego kimwe, atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.
Ssekiganda yari mu bakinnyi kandi bagize uruhare mu gufasha Uganda kubona itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mpera z’uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!