IGIHE

Robertinho yasezeye kuri Rayon Sports nyuma y’ibyumweru bitatu ayigarutsemo

19 14-08-2019 - saa 10:42, Eric Tony Ukurikiyimfura

Uwari Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yasezeye ku buyobozi bw’iyi kipe, avuga ko agiye gusubira iwabo.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo Robertinho yasezeye ku buyobozi bwa Rayon Sports nk’uko umuvugizi wayo, Nkurunziza Jean Paul yabyemereye IGIHE.

Ati "Umutoza wacu Robertinho yaraye adusezeye avuga ko ashaka gusubira iwabo muri Brésil. Nta mpamvu n’imwe yigeze aduha. Ni umutoza twari tubanye neza ariko burya iyo umuntu agusezeye muri mu rugamba nk’uru icyo ukora ni ugutekereza uko ubyitwaramo. Ubu tugiye gushaka uko twaziba icyuho cye.”

Kuba yari amaze igihe kigera ku byumweru bitatu nta masezerano afite n’ubwo impande zombi zari zaramaze kumvikana ku masezerano y’umwaka, Nkurunziza yavuze ko ntaho bihuriye no gusezera kwe.

Ati ”Nta kibazo cy’amasezerano yigeze atubwira. Ibyo twari twamwemereye kujya tumuha yabibonaga kandi neza, na we hari ibyo yari yaratwemereye. Yaje turi kwitegura umukino wa Al-Hilal ntihaboneka umwanya wo kwicara ngo dusinye kandi na we nta kibazo yari yarigeze atugaragariza kugeza ejo adusezeye.”

Nkurunziza yavuze ko ubu ikipe igiye kuba isigaranywe na Kirasa Alain wari umutoza wungirije mu gihe hagiye gushakwa undi mutoza mukuru wazanatoza umukino wo kwishyura Rayon Sports izahuramo na Al-Hilal tariki ya 25 Kanama 2019 mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Ati ”Akimara kudusezera, twe nk’ubuyobozi, nka Komite ya Rayon Sports icyo tugiye gukora nta kindi ni ukwicara hamwe tukareba undi mutoza ushobora kudutoza. Ubu dufite umutoza Kirasa Alain ni umutoza mwiza wavuye muri Kiyovu, ikipe ikomeye ku buryo kuba afite abakinnyi nta kibazo gihari noneho na we tukaba twamushakira undi bafatanya mbere y’uko tujya gukina umukino wa Al-Hilal.”

Tariki ya 24 Nyakanga 2019 ni bwo Rayon Sports yatangaje ko Robertinho w’imyaka 59 yongereye amasezerano aho yari yemerewe kuzajya ahabwa $4500 ku kwezi.

Uyu mugabo watangiye gutoza mu 2002, yageze mu Rwanda muri Kamena 2018, ahabwa amasezerano y’amezi atandatu yongerewe mu Ukuboza umwaka ushize.

Yafashije Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, agera muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2018 mbere yo kwegukana Shampiyona y’umwaka ushize wa 2018/19.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda mu kwezi gushize, yari aje gusimbura Umunya-Cameroun Olivier Mathurin Ovambe utarashimwe n’ubuyobozi nyuma yo kuviramo mri ¼ cya CECAFA Kagame Cup.

Robertinho yasezeye kuri Rayon Sports nyuma y’ibyumweru bitatu yari amaze ayigarutsemo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
elevis 2019-08-15 09:54:52

ibi nukwitesha agaciro kuko nundi uzaza azaza abazi neza ,mureke akavuyo murimo kwiha rubanda,ngo rayon nikipe ikomeye byahe se ,uzi ko murutwa n’amakipe yohasi atagira induru zaburigihe nkamwe

2
Sembagare john 2019-08-15 08:11:44

karabaye noneho Ubu se niba yahuzaga abakinnyi hanyuma ibibazo bafite byimishahara no kudahemberwa igihe ntibasakuze,Ubu noneho haraza gucura iki? uliya musaza ntalindi banga yakoreshaga yabaga hafi yabakinnyi ibibazo bafite bakabyihanganira kandi ntibijye hanze ,mube muretse gato muraza kumva Ibiza kuva murwambaliro rwabakinnyi

3
Tanga 2019-08-15 05:20:29

mureke turebe umuyovu wasanga haricyo yibitseho ,uretse ko bigoye gushyira rayon kumurongo nakavuyo kabayobozi bivanga ,ugasanga aribo bashaka gutoza ikipe, robertinho arihangana cyane yaramaze kumenya neza ibibazo by’abakinnyi, bakamara amezi badahebwa mwabahemba nabwo mukabasigaramo ibice, Raul ntibashyize hanze, mwaragiza ngo murashaka kubaka stade mwabanje kubaka ikipe,ubu ejo muzaba musaba inkunga za ba fana ngo murashaka kugura abakinnyi nabo mufite batarabona amasezerano,

4
Kamari 2019-08-15 02:53:18

aba Rayon turababaye birakabije birarambiranye, guhora munduru ikipe nkiriya commite yose yegure kuko ntacyo imaze, ngo mwari mubanye neza? kubana neza nukumwima amasezerano?mwirengagije ibyo yabakoreye abahesha igikombe, mwari mwamaze kukibagirwa yeweeee ubuse muzogera kutubwira iki?nti mukatubeshye ngo mukunda ikipe ikindi kd ntimuzogere kudutumiza mutubwira ibinyoma byanyu, turambiwe izo nama zanyu zinda nini

5
Melano 2019-08-15 00:12:29

Nyamara Rayons ikiyica ni uko uyigiyemo ahita atekereza icyanzu cyo kwinjizamo abo baziranye Sadate yinjiye atekereza Masudi, Roberthno yakoze ibintu bitigeze bikorwa n’undi mutoza yakuye Rayons ibyumairushwa amanita 14 igitwara igikombe cya champion itaranarangira ikindi ushingiye kubyo avuga akunda ikipe ya Rayons, akarusho azi guhuza vestiyeri ntanduru yabayemo ahari, amarira y’ibyishimo yagatukanye ntibakamutesheje umutwe kuriya. Rayons ibeshejeho n’imana kandi abafana ntitwishimye.

6
Umufana 2019-08-14 12:38:52

Ariko se ubuyobozi bwa rayon bwirengagije aho yayivanye, akaza akayitrereka kugikombe cya Championa!! Njyewe ndumowe pe! Kuko nkurikije umuntu Robetinho akunda equipe, ntibakagombye kuba bamugora bigezaha. Reka ize ihondagurwe ivumbi ritumuke!!!

7
Genesis 2019-08-14 12:27:40

Ubajije aba maîtres ba escroquerie nashyira ku mwanya wa mbere abayobozi ba Rayon Sport, muraje murebe niba bageza kuri match retour hataragenda abakinnyi nka bangahe. Ninde wabeshya koko ko habuze 30min mu byumweru bitatu yo kwicara hagati y’ umutoza n’ ubuyobozi ? Bashakaga kumutwara ku bu escroc mpaka akinnye match retour yatsindwa bakamwirukana yatsinda bakamugumana

8
jahsin 2019-08-14 12:25:14

Hahahahaha ibya Rayon ni Yale Yale walahi!!

9
Kagabo jean pierre 2019-08-14 11:41:43

Iyobatanditse kuri rayon injury ntizisomwa,agahwa karikuwundi karahandurika

10
Eric 2019-08-14 10:58:41

Misaza igendere twagukundaga ukuri wagiraga ntakdi tugukumbura😭😭

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza