IGIHE

Rayon Sports yateye utwatsi ubusabe bwa Omborenga Fitina

0 9-05-2025 - saa 21:06, Byiringiro Osée Elvis

Rayon Sports yanze ubusabe bwa myugariro Omborenga Fitina wifuza ko batandukana, imusaba kubahiriza ibiri mu masezerano.

Mu ibaruwa ndende iyi kipe yanditse isubiza iy’uyu myugariro, igaragaza ko yatengushywe n’uburyo yatwayemo iki kibazo ndetse ntiyemera ibyo kutishyura amafaranga yasigaye imugura n’uduhimbazamusyi.

Ku bijyanye no gutandukana, Rayon Sports yavuze ko uyu mukinnyi agomba kubahiriza ibikubiye mu masezerano, avuga ko mu gihe yifuza gutandukana n’ikipe agomba kwishyura ibihumbi 50$ ariyo miliyoni zirenga 70 Frw niba yifuzwa n’ikipe yo hanze.

Ni mu gihe agomba gutanga ibihumbi 40$ ariyo miliyoni zirenga 56Frw niba yifuzwa n’ikipe yo mu Rwanda.

Ku bijyanye n’amafaranga yasigaye ubwo uyu mukinnyi yagurwaga (recrutement), ndetse n’imishahara n’uduhimbazamusyi, iyi kipe yagaragaje ko itemeranya nawe.

Yagize ati “ Turakwemeza ko umushahara wawe n’uduhimbazamusyi (prime) wayahawe buri gihe uko bikwiye. Umushahara wa Mata 2025 uracyari gukorerwa n’ishami ry’imari kandi uzishyurwa mu buryo busanzwe.”

Gikundiro yakomeje igaragaza ko kugira ngo ikomeze umubano mwiza n’uyu mukinnyi, yagiye imwishyura uduhimbazamusyi turenze uturi mu masezerano kugira ngo imushimishe.

Rayon Sports yasoje ivuga ko igiye gutangiza iperereza ry’imyitwarire kuri uyu mukinnyi.

Rayon Sports yanze ubusabe bwa Omborenga wifuza ko batandukana
Rayon Sports yavuze ko niba Omborenga yifuza ko batandukanye, agomba kwishyura ibihumbi 50$ cyangwa 40$
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza