IGIHE

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’Umurundi

7 29-06-2020 - saa 17:07, Eric Tony Ukurikiyimfura

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka, yasinyishije rutahizamu Nihoreho Arsène ukomoka mu Burundi, wabaye uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu n’ibitego 17 mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Nihoreho w’imyaka 20, yakiniraga Olympic Star, akaba yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, yabyemereye IGIHE.

Ati “Ni byo yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri kandi ni rutahizamu mwiza twizeye ko azadufasha.”

Nihoreho Arsène yatsinze ibitego 17 muri shampiyona y’u Burundi iheruka gusozwa, akaba yari ku mwanya wa gatatu arushwa ibitego bibiri na Iddy Museremu ukinira Le Messager Ngozi, we watsinze ibitego 19.

Aje yiyongera ku bandi bakinnyi bashya Rayon Sports iheruka kugura barimo Umunya-Togo Alex Harlley ukina mu kibuga hagati afasha abataha izamu, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwingiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe, ubuyobozi buvuga ko bazatizwa andi makipe.

Nihoreho Arsène wakiniraga Olympic Star mu Burundi, yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
iyakaremye 2020-06-30 05:22:14

esubu rayon sport tuyizereho igikombe cg tuyizereho kumanuka mucyakabiri

2
Kamari 2020-06-30 03:13:47

Sha uyu noneho ndeba ufite ibiro 40 Koko nirutahizamu wahe?naze agwize umubare wabanyamahanga gusa naho gukina byo ntabyo mbonye.abafana akababaro twarakemeye byararangiye.gusa amakosa muzakora akomeye nukugura muhaghiri

3
Mikel 2020-06-30 00:39:37

Bravo rayon

4
nirima 2020-06-29 12:29:07

Uyu nuwo kojyerera ibibazo gasenyi ntamucyiryi mbonye aho

5
Aime 2020-06-29 11:36:14

Naze nawe yigaragaze

6
Cele 2020-06-29 11:25:41

Ni byiza.Akatabuze mu rutoki ni amakoma.Wa mwirasi n’umunyagasuzuguro mumureke.Icyo imwa yanze ugishyira hafi hari igihe azashaka Rayon Sport atakiyibona.Mbifurije gutinda muri byose.

7
Daniel Usabuwera 2020-06-29 10:26:12

Nikaribu muri gikundiro dukunda

Kwamamaza