IGIHE

Rayon Sports yasabye CAF ko umukino izakirwamo na Al-Hilal utabera muri Sudani

13 13-08-2019 - saa 09:05, IGIHE

Ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, busaba ko umukino wo kwishyura buzakirwamo na Al-Hilal mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league wakurwa muri Sudani bitewe n’umutekano muke umaze iminsi muri iki gihugu.

Rayon Sports yakiriye umukino ubanza wahuje amakipe yombi ku Cyumweru, anganya igitego 1-1 mu gihe umukino wo kwishyura biteganyijwe ko uzabera mu Mujyi wa Omdurman mu byumweru bibiri biri imbere, tariki ya 25 Kanama.

Muri uyu Mujyi wegeranye n’Umurwa mukuru wa Khartoum, hamaze iminsi havugwayo umutekano muke uturuka ku myigaragambyo y’abadashyigikiye abasirikare bafashe ubutegetsi muri Sudani nyuma yo kwegura kwa Omar al-Bashir muri Mata uyu mwaka.

Uyu mutekano muke watumye Al-Hilal Club idakina umukino wa gicuti yari kwakiramo Gor Mahia yo muri Kenya mu minsi ishize.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yabwiye IGIHE ko na bo bagize impungenge z’umutekano wo muri Sudani, baganira na FERWAFA, maze bemeranywa kwandikira CAF basaba ko umukino wakurwa muri Sudani.

Ati” Nyuma yo gukina umukino ubanza, tukaba tuzajya muri Sudani hari ibibazo by’umutekano muke mu Mujyi wa Khartoum, twaricaye nka Komite kuko tutavugana na CAF ako kanya, tubyumvisha na FERWAFA ikavugana na CAF, itubwira ko twabandikira nta kibazo. Ejo hashize cyari ikiruhuko, uyu munsi mu gitondo ni bwo twanditse ibaruwa, mukanya turaza kuba tuyigejeje muri FERWAFA.”

“Niba hari amakipe yagombaga kuhakinira ntahakinire ni uko basanze bigoye kubera uwo mutekano. FERWAFA na yo iraza kugaragaza impungenge zacu muri CAF na yo isuzume niba tuzajya kuhakinira.”

Si ubwa mbere Al-Hilal Club yaba yimuriwe umukino dore ko muri Mata uyu mwaka, CAF yajyanye umukino Al-Hilal Club yakiriyemo Étoile du Sahel mu Misiri muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

Al-Hilal Club yari yatsinzwe ibitego 3-1 mu mukino ubanza wabereye muri Tunisia, yatsinzwe ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura, ihita isezererwa.

Ibibazo by’umutekano muke byagaragaye kandi no muri Sudani y’Epfo, aho byatumye ikipe yaho ya Atlabara FC izakinira imikino ibiri mu Misiri, ihura na Al Ahly.

Umukino ubanza wabereye mu Misiri mu mpera z’icyumweru gishize, Atlabara FC yari yawakiriye mu Mujyi wa Cairo, yanyagiwe ibitego 4-0.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, abagize Inama y’abasirikare bari butegetsi muri Sudani n’urugaga rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize umukono ku masezerano ajyanye n’itegekonshinga rishyiraho uburyo hajyaho leta y’inzibacyuho.

Michael Sarpong yagoye ba myugariro ba Al-Hilal Omdurman mu mukino ubanza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Muvunyi 2019-08-14 12:07:28

Ubu ni ubwoba nakwambia muratinya gutsindwa, abandi banyamahanga bahaba se mubarusha iki?

2
MV 2019-08-14 07:51:00

Hahhh, aho gusigara ku rugo nahitamo gusohokera igihugu nkazamo nahatanye!!!

3
Laurentkibogora 2019-08-13 12:08:55

Ariko benshi ko mbona amagambo yabashizemo murashya mwarura iki? Birazwi mu Rwanda hose ko nta equipe yabayeho yigeze ikora inyo rayon yakoze. Kdi si ubwambere ihondagurira ama equipe iwayo. Ni mutegereze muzarebe uko bizagemda kdi nitanatsinda izaba yarigeze ikora ibyo abakeba batakoze ndetse batanafite inzzi zo kuzakora.

4
Laurentkibogora 2019-08-13 12:08:55

Ariko benshi ko mbona amagambo yabashizemo murashya mwarura iki? Birazwi mu Rwanda hose ko nta equipe yabayeho yigeze ikora inyo rayon yakoze. Kdi si ubwambere ihondagurira ama equipe iwayo. Ni mutegereze muzarebe uko bizagemda kdi nitanatsinda izaba yarigeze ikora ibyo abakeba batakoze ndetse batanafite inzzi zo kuzakora.

5
sembagare John 2019-08-13 11:05:37

turasaba umupira bawujyane mu Nzove nyabuneka Ferwafa na CAF ni mutubabalire

6
Martin 2019-08-13 09:54:27

Byose kimwe ibyo mutaboneye iwanyu mukureyo amaso

7
RURANGIZA 2019-08-13 06:57:10

Ni hahandi aho bazawujyana hose muzahondagurwa. Ubwo mwabuze uko mutanga ruswa dore ko aribyo byanyu. Inama nabagira mwebwe na ferwafa musabe CAF umukino wo kwishyura uzabere mu NZOVE.

8
Miheto 2019-08-13 06:08:58

Barashaka gukinira he ko niyo match retour yakongera ikabera hano n’ubundi yakongera ikabatsinda!

9
Umureyon 2019-08-13 05:15:30

Bibamutse bikunze umukino ukimurwa byaba ari byiza, kuko iriya equipe iri iwabo byaba ari hatari kbsa.
ikindi Rayon yitegure neza biri serieux kuko iriya equipe ntiyoroshye ariko bitavuze ko kuyitsinda bidashoboka.

10
mbonimpa 2019-08-13 04:32:24

ni ay’ubusa bazanganya 0-0 kdi batsindiye hanze murabyumva namwe ikipe ya rubanda izahita igaruka yimyiza imoso.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza