Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryamaze gutumira amakipe ane azakina irushanwa ry’Intwari ry’umwaka wa 2025, rikitabirwa n’amakipe ari imbere ku rutonde rwa Shampiyona nyuma y’imikino ibanza.
Irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa na Rayon Sports izasoza imikino ibanza ari iya mbere, APR FC ya kabiri, AS Kigali ya gatatu na Police FC iza ku mwanya wa kane.
Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade yemereye IGIHE ko amakipe azitabira iri rushanwa yamaze guhabwa amabaruwa, aho mu gihe gito hari bube hemejwe amatariki ya nyayo rizatangiriraho, dore ko umukino wa nyuma wo uzakinwa Tariki ya 1 Gashyantare 2025.
Mu busanzwe, ikipe ya mbere iba igomba guhura n’iya kane, iya kabiri igahura n’iya gatatu. Gusa umwaka ushize, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ntabwo ariko ryabigennye, ahubwo ikipe ya mbere yari yahuye n’iya gatatu, mu gihe iya kabiri yari yakinnye n’iya kane hashakwa amakipe akina umukino wa nyuma.
Ibi bivuze ko byongeye kugenda nk’umwaka ushize, Rayon Sports ya mbere izisobanura na As Kigali yari yatsinze ibitego 3-1 muri shampiyona, mu gihe Police FC y’umutoza mushya izahura na APR FC, aho amakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu mukino wabahuje uyu mwaka.
Irushanwa nk’iri umwaka ushize ryari ryegukanywe na Police FC yatsinze APR FC ibitego 2-1.
Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere rukaba na rwo rwanamaze gutangaza ko imikino yo kwishyura izatangira gukinwa kuva tariki 8 Gashyantare 2025 mu gihe Amavubi atakina CHAN, cyangwa se tariki ya 1 Werurwe ikipe y’igihugu iramutse igiye muri iri rushanwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!