IGIHE

Rayon Sports 2-1 Mukura VS: Gikundiro yavuye ku ivuko isize ibibazo bidafitiwe ibisubizo

0 7-09-2024 - saa 22:15, Jah d'eau Dukuze

Penaliti yo ku munota wa 71 yatumye abafana ba Rayon Sports biterera mu kirere mu gihe abakinnyi ba Mukura VS bashwanaga n’umusifuzi wari wemeje ko Bassane yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina.

Charles Baale na Bagayogo barwaniye iyo penaliti, birangira abakinnyi bandi ba Rayon Sports babijemo ihabwa Baale ngo ahangane na mwenewabo Sebwato Nicholas wari mu izamu rya Mukura kuri ubwo yari imbere n’igitego 1-0.

Byarangiye kapiteni wa Mukura ari we ubyitwayemo neza, akuramo iyi penaltı gusa ibyishimo bye biba nka bya bitwenge by’inkoko bishirira mu kwayura kuko ku mpamvu itazwi umusifuzi yemeje ko penaliti isubirwamo.

Hanze y’ikibuga abakunzi ba Rayon sports bongeye kwiterera hejuru, mu kibuga abakinnyi bongera kuba nka za nzuki zitagira Umwami.

Bagayoko yahise afata umupira, Sefu byabaye ngombwa ko atabara awumwambura ku ngufu awuterekera Baale noneho atsinda igitego cyo kwishyura.

Yari Rayon Sports yakınaga umukino wa gicuti na Mukura VS muri gahunda ngarukamwaka ya Gikundiro ku ivuko, aho isubira i Nyanza kwiyereka abayo.

Uyu mwaka byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 125 uyu mujyi umaze ubayeho aho wari na wo murwa mukuru w’u Rwą Gasabo kuri ubwo.

Mbere gato y’uyu mukino, ni bwo byamenyekanye ko Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports nta gihe kinini yari ayimazemo, mu gihe ku kibuga cya Nyanza abayobozi bari bahari yari Umuvugizi Ngabo Roben na Adrien Nkubana ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri iyi kipe.

Umunyamabanga yarasezeye, Perezida yarangije kuvuga ko ataziyamamaza, Perezida wa Rayon Sports wari ku kibuga ni Jeanine Uwimana uyobora iy’abagore.

Mukura VS ni yo yatangiye neza kuko ku munota wa cyenda Jordan Dimbumba yafunguraga amazamu birangira ari uko igice cya mbere kirangiye.

Charles Baale yatsinze ibitego bibiri, icya mbere ku munota wa 75 icya kabiri ku wa 90 byatumye abafana benshi bari ku kibuga biterera mu bicu ko intsinzi ibonetse.

Amakipe yombi yagaragaje guhatana bikomeye nubwo byatangiye ari umukino wa gicuti
Khadim Ndiaye yatabaye Rayon Sports kenshi muri uyu mukino
Mukura VS yari imaze iminsi igaragaza ibibazo mu bwugarizi ariko kuri uyu wa Gatandatu yari yihagazeho bishoboka
Sefu wasizwe mu kipe y'igihugu ni umwe mu bigaragaje i Nyanza
Abakunzi ba Rayon Sports bari bayiherekeje mu rugo i Nyanza
Rayon Sports yagowe n'intangiriro z'umukino
Mukura VS ni yo yafunguye amazamu
Abatoza b'amakipe yombi basabanye nyuma y'umukino

Amafoto: Ingabire Nicole

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza