Rutahizamu w’Umwongereza, Marcus Rashford, wambuwe nimero 10 yambaraga igahabwa Matheus Cunha uheruka kugurwa muri Wolves, ari mu bakinnyi batanu babwiye Manchester United ko bashaka kuyivamo muri iyi mpeshyi.
Rashford, Alejandro Garnacho, Antony, Jadon Sancho na Tyrell Malacia bose bamenyesheje Manchester United ko bifuza kujya kugerageza amahirwe hanze ya Old Trafford.
Ikipe ya Manchester United yabasubije ibamenyesha ko baba baretse kwitabira gahunda yayo yo kwitegura umwaka w’imikino mushya kugeza ku mpera za Nyakanga kugira ngo bibafashe gushaka andi makipe.
Byitezwe ko abakinnyi batazabona amakipe abagura ari bo bazasubira i Manchester bagakomeza imyitozo i Carrington.
Amakuru avuga ko Umunya-Brésil Matheus Cunha azahabwa nimero 10 yambarwaga na Rashford ndetse abahagarariye uyu mukinnyi w’Umwongereza bamaze kumenyeshwa.
Rashford yatsinze ibitego bine mu mikino 17 yakiniyemo Aston Villa, ariko iyi kipe yo muri Midlands yahisemo kudatanga miliyoni 40£ ngo imugure.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 utarahuje n’umutoza Ruben Amorim, bivugwa ko yifuza kujya muri FC Barcelone ariko adakozwa ibyo kujya i Londres aho yifuzwa n’amakipe arimo Arsenal, Chelsea na Tottenham.
Undi mukinnyi ushaka gusohoka muri United ni Umunya-Argentine, Garnacho, watangiye kudahuza n’umutoza nyuma yo kudashyirwa mu babanje mu kibuga ku mukino wa Tottenham muri Europa League.
Antony wari waratijwe muri Real Betis, Sancho wari waratijwe muri Chelsea na Malacia wari watijwe muri PSV Eindhoven, na bo ntibifuza kuguma i Manchester.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!