Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman Al Saud yasezeranyije abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Arabie Saoudite impano y’imodoka ya ‘Rolls Royce’ kubera gutsinda ikipe y’igihugu ya Argentine mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi.
Arabie Saoudite yakoze ibitangaza ku wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, ubwo yatsindaga ibitego 2-1 Argentine ihabwa amahirwe yo gutwara Igikombe cy’Isi uyu mwaka.
Nyuma y’iyi ntsinzi ikomeye muri Arabie Saoudite bwacyeye hatangwa ikiruhuko mu gihugu hose mu rwego rwo kuyishimira.
Kuri ubu mu rwego rwo gushimira ndetse no gukomeza gutera imbaraga aba basore, Mohammed bin Salman Al Saud yasezeranyije aba basore kuzabaha impano z’imodoka zigezweho za ‘Rolls Royce’; imwe ibarirwa agaciro k’ibihumbi $300
Si ubwa mbere abakinnyi ba Arabie Saoudite bahawe impano y’imodoka ya ‘Rolls Royce’ kuko banazihawe mu Gikombe cy’Isi mu 1994 ubwo batsindaga u Bubiligi igitego 1-0.
Kugeza ubu nyuma y’umukino wa mbere Arabie Saoudite iyoboye urutonde rw’itsinda rya gatatu n’amanota atatu. Ni itsinda ririmo Argentine,Mexique na Pologne.
Umukino wa kabiri Arabie Saoudite y’umutoza Hervé Renard irawukina kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022 na Pologne saa cyenda mu gihe Argentine ikina na Mexique saa tatu z’ijoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!