IGIHE

#Qatar 2022: Cameroun yananiwe kwikura imbere y’u Busuwisi

0 24-11-2022 - saa 14:27, Iradukunda Olivier

Mu mukino wazo wa mbere mu gikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar, ikipe ya Cameroun yatsinzwe n’u Busuwisi igitego 1-0, aho aya makipe yabimburiye andi bihanganye mu itsinda rya karindwi.

Uyu mukino mu ntangiriro zawo watangiye amakipe yombi nta gikomeye akora, usibye gukinira umukino mu kibuga hagati, u Busuwisi bushaka uko bwakwinjira mu kibuga cya Cameroun.

Ikipe ya Cameroun niyo yaremye uburyo bwa mbere muri uyu mukino ku mupira wazamukanywe na Bryan Mbeumo, ariko umupira awutera hejuru y’izamu.

Muri iyi minota kandi Eric Choupo-Moting nawe yarase undi mupira yazamukanye wenyine ariko ananirwa kuwushyira mu izamu.

Muri iyi minota u Busuwisi nabwo bwashoboraga kubona penaliti ku ikosa ryakorewe Breel Embolo ariko umusifuzi Facundo Tello ufite amateka yo kuba amaze gutanga amakarita atukura 10 mu gikombe cy’Isi, yemeza ko habayemo kurarira.

Mu minota 20 ibanza y’umukino u Busuwisi bwakoreshaga imipira ica mu mpande, Cameroun yo igakoresha imipira yihuta igana imbere.

Cameroun yagaragaje kwisanga mu mukino kurusha u Busuwisi kuko ibyo bakinaga byageraga imbere y’izamu, binatanga icyizere cyo kuvamo igitego.

Ku munota wa 35 Cameroon yabonye ubundi buryo ku mupira watewe na Martin Hongla, ariko Karl Toko-Ekambi awuteye, umunyezamu Yann Sommer awukuramo.

U Busuwisi bwashatse aho kumenera bikomeza hakomeza kubura kugeza ubwo Breel Embolo, yashatse kujya ashaka uburyo yabona penaliti ariko umusifuzi akomeza kuvuga ko ari kwigwisha.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye abasore b’umutoza wa Cameroun Rigobert Song Bahanag, barushije kwitwara neza aba Murat Yakin utoza u Busuwisi.

Amakipe yombi yagarutse mu kibuga, ariko akoresha uburyo n’ubundi yakoreshaga mu gice cya mbere. Cameroun yakoresheje imbaraga nyinshi mu gice cya mbere yacitse intege itangira gusatirwa cyane.

Ku munota wa 48 gusa, Xherdan Shaqiri wari ku ruhande u Busuwisi bwakoreshaga cyane, yazamuye umupira mu rubuga rw’umuzamu André Onana, ba myugariro bahagaze nabi Breel Embolo abatsinda igitego.

Iki gitego ntabwo uyu musore yigeze yifuza kucyishimira ko yatsindaga ikipe y’igihugu cy’amavuko cye. Embolo w’imyaka 25 yavukiye i Yaoundé mu murwa mukuru wa Cameroon.

Nyuma y’iki gitego Cameroun yahinduye uburyo bw’imikinire, itangira guhanahana ishaka uko yajya kwishyura. Ntibyabakundiye kuko Manuel Akanji na Nico Elvedi bari beza mu bwugarizi.

Kubera kuva inyuma cyane kw’abakinnyi ba Cameroun, Xherdan Shaqiri yazamukanye umupira wenyine ku munota wa 65 awutera mu rubuga rw’amahina ariko Granit Xhaka awuteye umuzamu Onana awushyira mur koruneri.

Iyi koruneri yatewe neza Breel Embolo wari uhagaze wenyine aanirwa gushyiramo igitego cya kabiri.

Amakipe yombi yabonye ko amazi atari ya yandi akora impinduka. U Busuwisi bwakuye mu kibuga Breel Embolo ishyiramo Haris Seferovic, ikuramo Xherdan Shaqiri ishyiramo Noah Okafor inakuramo Djibril Sow ishyiramoFabian Frei.

Ku ruhande rwa Cameroon yakuye mu kibuga Martin Hongla imusimbuza Gael Ondua, Bryan Mbeumo imusimbuza Nicolas Moumi Ngamaleu, Eric Maxim Choupo-Moting imusimbuza Vincent Aboubakar, Karl Toko Ekambi asimbura Georges-Kevin N’Koudou naho Bryan Mbeumo asimburwa na Nicolas Moumi Ngamaleu.

Nyuma y’izi mpinduka Cameroun yishe uburyo bw’imikinire bw’u Busuwisi, inabona imbaraga zo kujya gushaka igitego, ariko amahirwe imbere y’izamu akomeza kuba make.

Ibi byatumye umukino urangira ari igitego 1-0 biha u Busuwisi intambwe ya mbere yo kwitwara neza mu itsinda G, no gukomeza imibare ku ikipe ya Cameroun.

Umukino ukurikira Cameroon izakira Serbie tariki 28 Ugushyingo, naho u Busuwisi bwo buzakina kuri uwo munsi na Brésil.

Xherdan Shaqiri yagoye cyane ikipe ya Cameruon anatanga umupira wavuyemo igitego
Breel Embolo ntabwo yanejejwe no gutsinda igihugu cye cy'amavuko
Ikipe y'igihugu ya Cameroun yananiwe kwikura imbere y'u Busuwisi
Abakinnyi 11 b'u Busuwisi babanjemo
Abakinnyi 11 ba Cameroun babanje mu kibuga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza