IGIHE

Portugal yegukanye UEFA Nations League itsinze Espagne

0 9-06-2025 - saa 00:52, Byiringiro Osée Elvis

Ikipe y’Igihugu ya Portugal yegukanye UEFA Nations League ya 2025 itsinze iya Espagne penaliti 5-3, nyuma yaho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu minota 120.

Uyu mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025 mu Budage.

Wari utegerejwe cyane kuko yari amahirwe yandi kuri Cristiano Ronaldo yo kongera guhesha igihugu cye iki gikombe, mu gihe ku rundi ruhande, Lamine Yamal yari ahanzwe amaso cyane ko ari mu bari gushyirwa mu majwi yo kuzegukana Ballon d’Or.

Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi asatirana. Ku munota wa 20, Yamal yahinduye umupira imbere y’izamu, ab’inyuma ba Portugal bananirwa kuwukuraho usanga Martín Zubimendi afungura amazamu.

Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota itanu gusa, Nuno Mendes yahise yishyura igitego ku munota wa 26, ku ishoti rikomeye yateye.

Mu minota 35, umukino wakomeje gushyuha no kuryoha. Ku munota 41, Pedri yavanye umupira mu kibuga hagati azamuka yihuta, awucomekera Mikel Oyarzabal atsinda igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye Espagne yatsinze Portugal ibitego 2-1.

Portugal yatangiranye igice cya kabiri imbaraga, ndetse ku munota wa 48 Bruno Fernandes yishyuye igitego cya kabiri ariko umusifuzi avuga ko Ruben Neves wamuhaye umupira yaraririye.

Iyi kipe yakomeje gusatira bikomeye ubona ko Espagne iri kurushwa cyane. Ku munota wa 60, Nuno Mendes yazamukanye umupira neza awuhindura imbere y’izamu, myugariro wa Espagne awukoraho usanga Cristiano Ronaldo yishyura igitego cya kabiri.

Mu minota 70, Espagne yagerageje gusatira ishaka igitego cya gatatu ariko abakinnyi bayo b’imbere ntibahuze neza.

Ku munota wa 82, Isco yateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga ashaka gutungura umunyezamu Diogo Costa abyitwaramo neza umupira awushyira muri koruneri.

Iminota 90 isanzwe y’umukino, yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 bityo hashyirwaho 30 y’inyongera.

Iyi minota ntacyo yahinduye, amakipe yombi yakomeje kunganya ibitego 2-2 bityo hitabazwa penaliti.

Portugal yazitwayemo neza cyane izitsinda zose uko ari eshanu, mu gihe Álvaro Morata yahushije iya kane ya Espagne, Rúben Neves atsinda iya nyuma ya Portugal yegukana intsinzi.

Muri rusange, umukino warangiye Portugal yatsinze Espagne penaliti 5-3 nyuma yo kunganya iminota ibitego 2-2 mu minota 120.

Ni ku nshuro ya kabiri, Portugal itwaye iki gikombe kuko yegukanye icya mbere cy’iri rushanwa mu 2019.

Martín Zubimendi afungura amazamu ku munota wa 21
Nuno Mendes yishyura igitego cya mbere
Mikel Oyarzabal yishimira igitego cya kabiri
Cristiano Ronaldo yishyura igitego cya kabiri
Cristiano Ronaldo yishimira igitego
Cristiano Ronaldo na Lamine Yamal bari bahanzwe amaso muri uyu mukino
Umunyezamu Diogo Costa akuramo penaliti ya Morata
Abakinnyi bashimira Nuno Mendes wabaye umukinnyi mwiza w'umukino
Abakinnyi ba Portugal bishimira intsinzi
Portugal yegukanye UEFA Nations League ku nshuro ya kabiri
Cristiano Ronaldo yahesheje igikombe cya gatatu Portugal
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza