IGIHE

Police FC yatandukanye n’abandi bakinnyi batatu

0 10-06-2025 - saa 12:56, Iradukunda Olivier

Peter Agblevor, Niyonsaba Eric na Abubakar Jibrin Akuki biyongereye ku bakinnyi Police FC yatandukanye na bo, ikabaha uburenganzira bwo kwishakira andi makipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, ni bwo Police FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yongeye gutandukana n’abandi bakinnyi.

Mu bo yatandukanye na bo harimo rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Peter Agblevor, utarahiriwe muri iyi kipe kuko mu minsi ye ya mbere yagize imvune yamaze amezi atandatu, ayivamo asanga Police FC yaraguze undi rutahizamu, Ani Elijah, bahanganiraga umwanya.

Uyu yajyanye na mugenzi we bakomoka mu gihugu cye, Djibrine Akuki Abubakar. Uyu yakinaga mu kibuga hagati, aho Police FC ifite abakinnyi benshi, barimo na Niyonsaba Eric na we wirukanywe.

Aba bakinnyi birukanywe nyuma y’abatoza bayobowe na Mashami Vincent n’abandi bakinnyi ari bo Bigirimana Adedi, Ruhumuriza Clovis, Chukwuma Odili na Kwitonda Ali.

Police FC yasoje umwaka w’imikino uheruka iri ku mwanya wa kane muri Rwanda Premier League, isoreza ku wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro.

Peter Agblevor yatandukanye na Police FC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza