Nyuma yo gutandukana n’abari abatoza bayo, Police FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi bane bayikiniraga barimo na Bigirimana Abedi uvugwa muri Rayon Sports.
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 9 Kamena 2025, ni bwo Police FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, ishimira abari abakinnyi bayo, dore ko bari barangije amasezerano.
Muri abo bakinnyi harimo na Bigirimana Abedi wavuye muri Kiyovu Sports agasinya imyaka ibiri. Mbere yo kuyijyamo akaba yarifujwe na Rayon Sports ariko ibiganiro ku mpande zombi ntibyakunda.
Uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati bivugwa ko yifuzwa na Rayon Sports, mu mwaka ushize wa 2024/25 yafashije Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, dore ko yatsinze ibitego birindwi ndetse anatanga imipira umunani ivamo ibindi.
Abandi bakinnyi batandukanye n’iyi kipe harimo myugariro Kwitonda Ally, rutahizamu ukina anyuze mu mpande, Chukwuma Odili ndetse n’umunyezamu Ruhumuriza Clovis.
Aba bose batandukanye na Police FC nyuma y’uko itangaje ko itazakomezanya n’abatoza bayo ari bo Justin Bisengimana, Nywandwi idrissa, Tumaine Emmanuel na Mashami Vincent wari ubayoboye.
Police FC yasoje umwaka w’imikino uheruka iri ku mwanya wa kane muri Rwanda Premier League, isoreza ku wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro.
Thank You #ALLY We wish you all the best in your future endeavors May success follow you wherever you go! pic.twitter.com/YvjgVdxQ3A
— Police Football club (@Policefc_Rwanda) June 9, 2025
Thank You #ABEDI We wish you all the best in your future endeavors May success follow you wherever you go! pic.twitter.com/iPjnTRqBF5
— Police Football club (@Policefc_Rwanda) June 9, 2025
Thank You #Clovis We wish you all the best in your future endeavors May success follow you wherever you go! pic.twitter.com/zWs8Bh4YKy
— Police Football club (@Policefc_Rwanda) June 9, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!