Perezida wa Botafogo Football Club de Douala yo muri Cameroun, Chatue Nitcheu Josué, yahagaritswe mu kazi ke nyuma yo kugaragara mu mashusho y’urukozasoni ndetse no gukekwaho guhatira abakinnyi be kuryamana bahuje ibitsina.
Ibi ni bimwe mu byagaragajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun (FECAFOOT) ribinyujije ku buyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri icyo gihugu (MTN Elite One).
Chatue Nitcheu Josué yavuzweho gukoresha abakinnyi be imibonano mpuzabitsina ku gahato kandi bakayikorana hagati yabo nubwo bahuje ibitsina.
Byahumiye ku murari ubwo yagaragaraga mu mashusho y’urukozasoni yasakaye ku mbuga nkoranyambaga. Aha harimo we n’abakinnyi be batandukanye bari kwishimishiriza aho basanzwe batuye mu gace ka Bonapriso, i Douala.
Ibi byatumye afatirwa ibihano byo guhagarikwa mu bikorwa byose bifite aho bihuriye na siporo muri Cameroun ndetse Komite ishinzwe Imyitwarire ikaba igomba kongera gusuzuma uyu mwanzuro ikagena igihe agomba kumara mu bihano.
Si ubwa mbere Nitcheu aketsweho gukora iki cyaha kuko no mu mwaka ushize yashinjwe gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwe mu bagore bakoranaga nawe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!