Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yahawe ishimwe rya ‘Honorary Doctorate’ ikaba ari Impamyabushobozi y’Ikirenga y’Icyubahiro, agaragaza ko ashengurwa n’intambara iri muri Gaza.
Ni impamyabushobozi yahawe na University of Manchester, ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025, ayishyikirizwa mu rwego rwo guha agaciro uruhare rwe mu kumenyekanisha no guteza imbere umujyi wa Manchester wo mu Bwongereza.
Pep Guardiola yageze mu Bwongereza mu 2016, atoza Manchester City ndetse ayifasha kwandika amateka haba mu gihugu imbere ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.
Nyuma yo guhabwa iyi mpamyabushobozi, Pep, yavuze ko yakunze cyane uko yafashwe ageze mu mujyi wa Manchester, ari na byo byatumye ahamara igihe kirekire.
Ati “Manchester ivuze byinshi kuri njye. Hano mpamaze imyaka icyenda yatumye haba nko mu rugo. Abantu, umuco, ikipe yanjye n’abo dukorana bose ni iby’agaciro cyane kuri njye n’umuryango wanjye.”
“Ubwo nageraga hano mu 2016 ntabwo nari nzi neza igihe cya nyacyo nzahamara. Uko uyu mujyi wamfashe watumye kuwubamo binyorohera. Ibihe byanjye hano byari byiza.”
Si ibi gusa kuko yongeyeho ko aterwa agahinda n’ubuzima bw’abantu buri kugwa mu bitero by’intambara Israel ikomeza kugaba ku mujyi wa Gaza wo muri Palestine.
Ati “Birababaje cyane ibyo turi kubona muri Gaza. Biriya bintu bindya umubiri wose. Si ibyo kurebera ubona abana b’abakobwa n’abahungu b’imyaka ine bicwa na bombe. Izindi zikerekezwa mu bitaro nduzi ko biba bitakiri n’ibitaro. Mugatekereza ko twabireka gutyo.”
“Yego ushobora kumva ko ntacyo bigutwaye, ariko mwitonde. Ejo hashobora gukurikiraho abanyu. Nitubireka ejo bundi abazapfa ni abana bacu b’imyaka ine n’itanu. Ndabyuka nkabona abana banjye Maria, Marius na Valentina, ariko mpora ndota inzozi mbi kubera ibiri muri Gaza.”
Uyu Munya-Espagne w’imyaka 54, ari muri Man City yatwaye ibikombe 18 birimo bitandatu bya Shampiyona y’u Bwongereza, bine bya League Cups, bitatu bya Community Shields, bibiri bya FA Cup, icya UEFA Champions League, icya Club World Cup n’icya UEFA Super Cup.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!