Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yahawe igihembo cy’umutoza w’umwaka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League).
Guardiola w’imyaka 53, aheruka gufasha Manchester City gukora amateka aho yabaye ikipe ya mbere yo mu Bwongereza yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere inshuro enye yikurikiranya.
Yegukanye iki gihembo yahawe ku wa Mbere, ahigitse Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta; Umutoza wa Aston Villa, Unai Emery; Umutoza wa Liverpool, Jürgen Klopp n’Umutoza wa AFC Bournemouth, Andoni Iraola.
Guardiola yavuze ko ari igihembo yifuza gusangira n’abandi, by’umwihariko Umutoza wa Arsenal wagaragaje ihangana rikomeye muri uyu mwaka w’imikino ndetse na Klopp wamuhaye akazi gakomeye mu myaka icyenda yabaye muri Premier League.
Ati "Ndashaka kugisangira n’abandi. Yego, by’umwihariko hamwe na Mikel kubera akazi kadasanzwe yakoze kugeza ku mukino wa nyuma. Byadusabye kwitanga bishoboka. Birumvikana, kuri Klopp, kubera ihangana ritazibagirana mu myaka myinshi."
Umutoza wa Manchester City yacyeje kandi Unai Emery wafashije Aston Villa kongera gukina Champions League nyuma y’imyaka myinshi ndetse Andoni Iraola wagaragaje itandukaniro mu mwaka we wa mbere muri Premier League.
Ni ku nshuro ya gatanu Guardiola yabaye umutoza w’umwaka mu Bwongereza, mu gihe uwatwaye iki gihembo kenshi ari Sir Alex Ferguson wagihawe inshuro 11 ubwo yatozaga Manchester United.
Muri Shampiyona y’Abagore, Women Super League, igihembo cy’umutoza w’umwaka cyegukanywe na Matt Beard utoza Liverpool.
Beard w’imyaka 46, yafashije Liverpool kuba iya kane muri WSL, akaba ari wo mwanya mwiza iyi kipe yagize kuva yegukanye igikombe mu 2014.
Liverpool yatsinze imikino ine ya nyuma irimo uwa Chelsea yatwaye igikombe ndetse na Manchester United yashoje imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!