IGIHE

Nsanzimfura Keddy werekanywe na Kiyovu ashobora gukinira AS Kigali

0 10-01-2025 - saa 10:30, Byiringiro Osée Elvis

Nsanzimfura Keddy yatangiye gukora imyitozo muri AS Kigali ashobora kuzakinira mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu musore ukina mu kibuga hagati, mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino yari yerekanywe muri Kiyovu Sports ariko birangira atayikiniye kubera ibihano byo kutagura abakinnyi Urucaca rwafatiwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Nsanzimfura yagaragaye mu myitozo ya AS Kigali yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.

Mu mpeshyi ya 2024, Nsanzimfura ni bwo yatandukanye na Al-Qanah FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri yakiniraga.

Uyu mukinnyi kandi yanyuze muri Kiyovu Sports yazamukiyemo ndetse na APR FC.

Undi mukinnyi ushobora kwerekeza mu ikipe y’Umujyi wa Kigali, ni Umurundi Nshimirimana Jospin na we wari waguzwe na Kiyovu ariko ibihano bya FIFA bikamubera ibamba.

AS Kigali yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.

Nsanzimfura Keddy yatangiye gukora imyitozo muri AS Kigali
Nsanzimfura Keddy yerekanywe muri Kiyovu ariko ibihano bya FIFA bituma atayikinira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza