Bugesera FC yasinyishije abakinnyi bane barimo myugariro Mbogo Ally, naho Nsabimana Aimable wakinaga muri Viêtnam we asinyira Police FC.
Ni nyuma yuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryongeye iminsi ibiri ku isoko ryo kugura abakinnyi imbere mu gihugu, kugera tariki 12 Gashyantare 2019 Saa Kumi n’imwe.
Byari biteganyijwe ko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda, rifungwa kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019, iminsi irindwi mbere y’itangira ry’imikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda.
Amakipe atandukanye yahise yungukira muri iyi minsi yongeweho kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Bugesera FC yasinyishije abakinnyi bane barimo Mbogo Ally, myugariro wari umaze umwaka n’igice muri Kiyovu Sports usanzwe unahamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Yasinye amasezerano y’umwaka n’igice ari kumwe na rutahizamu w’Umurundi Kevin Ndayisenga, bivugwa ko yaguzwe ibihumbi 600 Frw akaba azajya ahembwa ibihumbi 400 Frw buri kwezi mu mezi atandatu ari imbere.
Bugesera FC yanasinyishije kandi Kayiranga Divin ukina ku ruhande rw’iburyo asatira nyuma yo kwirukanwa muri AS Kigali mu mpeshyi y’umwaka ushize, na Nkusi Prince wakinaga muri Marines FC.
Aba bakinnyi bashobora kubisikana na rutahizamu w’umunya-Nigeria, Samson Irokan Ikechukwu, wagiye mu igeragezwa muri Nakhon Ratchasima FC yo mu cyiciro cya mbere muri Thaïlande ku mugabane wa Aziya.
Police FC na yo yamaze gusinyisha amasezerano y’amezi atandatu myugariro, Aimable Nsabimana wari werekeje muri Becamex Bình Dương Football Club yo muri Viêtnam mu mezi abiri ashize ariko umutoza wayo ntiyamushima bituma agaruka mu Rwanda.
Uyu myugariro yasinyiye Police FC, amasezerano y’amezi atandatu aguzwe miliyoni ebyiri n’igice aho azajya ahembwa ibihumbi 350 Frw buri kwezi.
Nsabimana usanzwe ugenderwaho mu bwugarizi bw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’ingimbi, yasinyiye Police FC nyuma yo kunyura mu yandi makipe nka; SEC Academy, Marines FC, APR FC na Minerva Punjab Football Club yo mu Buhinde.
icyo nkundira igihe.muvuga ibyarangiye munkize Bigambo wa Radio 10 ubyuka abeshya
ngo Mbogo yaburiwe irengero