IGIHE

Niyonzima Ally yatsinze igitego cya mbere muri APR FC ayifasha kunyagira Gasogi United 3-0 (Amafoto)

1 12-02-2019 - saa 21:24, Ngabo Roben

Mu mukino wa mbere Niyonzima Ally yakiniye APR FC nyuma yo kuyisinyira avuye muri AS Kigali, yatsinze igitego kimwe muri bitatu ikipe ye nshya yatsinze Gasogi United mu mukino wa gicuti wabereye ku Kicukiro.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gashyantare 2019 nibwo uyu mukinnyi wo hagati usanzwe ukoreshwa no mu ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye ubuzima bushya muri APR FC.

Ni mu mukino umutoza Zlatko Krmpotić yari yahaye umwanya abakinnyi babiri bashya; Nshuti Innocent na Ally Niyonzima, anishimira kugaruka mu kibuga kwa Mugiraneza Jean Baptiste Migi wari umaze ibyumweru bitatu adakina kubera imvune.

Uyu mukino APR FC yakinaga n’ikipe ya Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’ yo mu cyiciro cya kabiri yawutangiye ihererekanya neza kandi buri mukinnyi ashaka kwigaragariza umutoza mushya, ariko Issa Bigirimana na Nshuti Innocent bahusha uburyo bwashoboraga kubyara igitego ku minota ya 13 na 22.

Byasabye gutegereza umunota wa 39 ngo Ally Niyonzima waserutse mu mwenda uriho nimero 15, afungure amazamu kuri ‘coup franc’ yari iteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ku ikosa ryakorewe rutahizamu Nshuti Innocent, igice cya mbere kirangira APR FC iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira APR FC yinjije abakinnyi barindwi; Ntwari Fiacre, Songayingabo Shaffy, Butera Andrew, Hakizimana Muhadjiri, Byiringiro Lague, Nshuti Savio na Sugira Ernest, bafata imyanya ya Kimenyi Yves, Buregeya Prince, Michel Rusheshangoga, Nizeyimana Mirafa, Nshuti Innocent, Iranzi Jean Claude na Issa Bigirimana.

Aba bakinnyi binjiye mu kibuga basimbuye barushije cyane Gasogi United itozwa na Lomami Marcel nubwo nayo yanyuzagamo igasatira bitunguranye.

Ku munota wa 47 APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira Byiringiro Lague yazamukanye ku ruhande rw’ibumoso awuha Sugira Ernest ariko akorerwa ikosa na Rugamba Jean Baptiste mu rubuga rw’amahina, haboneka Penaliti ariko Sugira Ernest ayitera hejuru y’izamu.

APR FC ntiyatinze kubona igitego cya kabiri ku munota wa 49 ubwo Muhadjiri yahaga umupira Ngabo Albert wakinnye ku ruhande rw’ibumoso inyuma, yinjira mu rubuga rw’amahina, anyuza umupira hagati y’amaguru y’umunyezamu Gael Cuzuzo.

Habura amasegnda make ngo umukino urangire, APR FC yari yakomeje gkuyobora umukino yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Buteera Andrew n’umutwe ku mupira wari uvuye ibiryo uhinduwe na Sekaman Maxime, bituma umukino urangira APR FC itsinze 3-0.

Uyu mukino APR FC yawuteguye mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira tariki 18 Gashyantare 2019, aho izatangira isura Amagaju FC i Nyamagabe.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga muri APR FC harimo babiri bashya
Abakinnyi ba Gasogi United biganjemo abakiri bato ntabwo borohewe
Abayobozi b'amakipe yombi, Maj Gen Mubaraka Muganga wa APR FC na KNC wa Gasogi United bareba umukino w'amakipe yabo
Hari abitwaje ka manyinya ku kibuga
Ally Niyonzima yitwaye neza mu mukino we wa mbere mu mabara y'umukara n'umweru
Amabwiriza mashya asobanurirwa abatoza bungirije mbere y'abakinnyi
Butera Andrew ashimira Maxime Sekamana wamuhaye umupira wavuyemo igitego cya gatatu cya APR FC
Jimmy Mulisa yibutsa abakinnyi ba APR FC intego bafite yo guhererekanya neza
Kayitaba Bosco wa Gasogi United yagerageje ariko abura igitego cy'impozamarira
Lomami yasabaga abakinnyi gutuza nubwo bahanganaga n'ikipe ikomeye
Lomami Marcel utoza Gasogi United ntabwo yashoboye guhagarika APR FC
Migi na Rusheshangoga basimbuwe igitambaro cy'ubuyobozi bagisigira Muhadjiri Hakizimana wacyambaye ku nshuro ya mbere muri APR FC
Niragire Ramadhan yakinnye ariko urwego rwe ntabwo rwanyuze benshi bakurikiranye uyu mukino
Nshuti Dominique Savio yagiye mu kibuga asimbuye ahindura byinshi
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Emmanuel Imanishimwe yakurikiranye umukino w'ikipe ye
Umukino wa mbere wa Ally Niyonzima muri APR FC wakiniwe ku Kicukiro
Niyonzima ni we wahawe coup franc yavuyemo igitego cya mbere
Umunyezamu Cyuzuzo ntiyamenye aho umupira wanyuze
Niyonzima Ally yagaragaje ubuhanga muri uyu mukino atsinda igitego cya mbere
Yateye neza iboneza mu rushundura
Niyonzima yishimanye na bagenzi be
Ngabo Albert acenga Nkubana Marc mbere yo kwinjira mu rubuga rw'amahina
Ba myugariro ba Gasogi United bagerageje biba iby'ubusa
Yabahindukije bose basigara bareba umupira mu rushundura
(Ngabo Goal 6) Ngabo utsinda igitego gake yishimiwe cyane na bagenzi be barimo Savio Nshuti
Yateye umupira uca mu maguru y'umunyezamu Cyuzuzo
APR FC yabonye penaliti ihabwa Sugira nubwo Muhadjiri usanzwe uzitera yari ari mu kibuga
Sugira yateye umupira uca hejuru y'izamu
Umutoza mushya wa APR FC, Zlatko ntiyishimiye ko Sugira yahushije penaliti
Umunyezamu Cyuzuzo Gael yahindukiye ubugira gatatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
dj dady 2019-02-12 23:49:00

nta muswa urya ibuye gasogi warengereye kwigereza APR

Kwamamaza