IGIHE

Neymar azamara ibyumweru umunani adakina

0 30-11-2021 - saa 09:54, Bukuru JC

Neymar ukinira Paris Saint-Germain mu Bufaransa, azamara ibyumweru umunani adakina nyuma yo kugira imvune y’akabombambari.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yavuye mu kibuga ari ku ngobyi mu minota ya nyuma y’umukino PSG yatsinzemo Saint-Etienne ibitego 3-1 ku Cyumweru.

Ikipe ye yatangaje ko azamara hanze ibyumweru umunani nyuma yo kuvunika akabombambari.

Yagize iti “Ibizamini byakozwe byemeje ko Neymar yagize imvune mu kabombambari k’ibumoso.”

Paris Saint-Germain yongeyeho ko ibindi bijyanye n’imvune y’uyu mukinnyi bizatangazwa mu masaha 72.

Byitezwe ko nyuma yo kugira iyi mvune, Neymar azasiba imikino irindwi ya Ligue 1 n’umwe wa UEFA Champions League.

Muri Shampiyona y’u Bufaransa, PSG iri ku mwanya wa mbere, irusha amanota 12 Rennes ya kabiri mu gihe muri Champions League izasoza ku mwanya wa kabiri mu Itsinda A.

Umukino usoza iyo mu matsinda usigaye, izawukina ku wa 7 Ukuboza, aho izakira Club Brugge mu gihe imikino ya 1/8 izaba muri Gashyantare.

Nubwo PSG igiye kumara igihe kinini idafite Neymar, byitezwe ko izakira Georginio Wijnaldum mu myitozo muri iki cyumweru nyuma y’uko atakinnye umukino wa Saint-Etienne kubera imvune.

Neymar yavukiniye mu mukino PSG yatsinzemo Saint-Etienne ibitego 3-1 ku Cyumweru
Neymae azamara ibyumweru umunani hanze kubera imvune yagize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza