IGIHE

Muvunyi yasabye Munyakazi Sadate kwegura arabyanga

21 22-05-2020 - saa 10:38, Eric Tony Ukurikiyimfura

Rutagambwa Martin wigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports yahishuye ko Perezida w’icyubahiro muri iyo kipe, Muvunyi Paul, yasabye Umuyobozi wayo, Munyakazi Sadate, kwegura ku neza, akabyanga.

Ku wa Kane nibwo habaye inama y’itsinda rito yabereye ahazwi nko kwa Freddy mu Mujyi wa Kigali, yahuje bamwe mu bagize Akanama Ngishwanama muri Rayon Sports n’abagize Komite Nyobozi y’iyi kipe.

Rutagambwa Martin wigeze kuba Visi Perezida w’iyi kipe by’umwihariko akaba yari Umujyanama wa Munyakazi Sadate kugeza muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yirukanwaga, yavuze ko ko iyi nama yari igamije gusaba Munyakazi Sadate kwegura.

Rutagambwa yatangarije itangazamakuru ko Umuryango wa Rayon Sports wifuza ko Komite Nyobozi y’ikipe yegura kuko yagiyeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Ni inama yatumijwe na Muvunyi kugira ngo akosore amakosa yagizemo uruhare ngo hajyeho Komite ihari ubu. Yabasabye ko bakwegura kuko bagiyeho mu buryo budakurikije amategeko, avuga ko niba harabayeho ubwumvikane ngo batorwe n’ubundi ubwo bwumvikane bwahabo bakegura. Sadate yarabyanze.”

Rutagambwa avuga ko iyi Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate yatowe n’abafana kandi bitemewe muri sitati igenga Umuryango Rayon Sports.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko abahuye ku wa Kane barimo Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo Emile na Munyakazi Sadate.

Rayon Sports ikomeje gukora inama zitandukanye hagati ya Komite Nyobozi n’Akanama Ngishwanama kugira ngo hazaboneke uyihagararira mu isinywa ry’amasezerano na SKOL.

Ibi bigiye hanze mu gihe n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize ahagaragara ibaruwa ivuga ko Komite Nyobozi iriho ubu ariyo yemewe n’amategeko.

Munyakazi Sadate yandikiye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) ko “ari we uhagariye uyu muryango mu buryo bwemewe n’amategeko”, aho kuba Ngarambe Charles avuga ko yatse ubuzima gatozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu 2015.

Ati “Icyo [Ngarambe] yitwaza ko hatandikiwe RGB hamenyeshwa ko yasimbuwe, iki nacyo ntikimuha ububasha bwo gukomeza kuba Représentant Légal kuko yasimbuwe mu matora na we ubwe yigiriyemo uruhare ndetse mu nama y’Inteko Rusange yatumije akanayobora, yewe akanakora ihererekanyabubasha.”

Munyakazi Sadate yanditse iyi baruwa nyuma y’iyanditswe na Ngarambe Charles (uri mu Kanama Ngishwanama ka Rayon Sports) abwira RGB ko ari we uhagarariye Association Rayon Sports mu buryo bw’amategeko.

Indi nkuru wasoma: Munyakazi Sadate ari kwiga uko yakwegura ku buyobozi bwa Rayon Sports

Rutagambwa Martin (iburyo) yahoze ari Umujyanama wa Munyakazi Sadate (ibumoso) mbere yo kwirukanwa muri Gashyantare uyu mwaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ivan Mugisha 2020-05-22 20:30:46

Urubambyingwe, Oyeeeee!
Abayobozi ba Rayon Sport mukwiye kujya mu itorero ry’igihugu mukabanza kumenya indangagaciro z’umuco nyarwanda, nibwo amatiku no kwikunda mwabishyira ku ruhande.
Mbega Sport ngo irangirika,
Mukomeze kwishyushya ngo murakina, ibiboshya ni amafrw Leta ishyira mu ma equipes.

2
R 2020-05-22 14:57:00

Ubuse imyenda muvunyi yasigiye ikipe murayibagiwe!Gacinya se kurya ayo bagurishije abakinnyi yavugwagaho byo biribagiranye? Abavuga ko nya numva ko muvunyi nawe abakozi be.......Sadate ari my kuri 100% kuko niwe wenyine werekanye uko umutungo winjiye n’uko usohoka nibura.ariko ararwana n’ibifi binini. Bye byee Rayon.abahuriga mwigire muri Gasogi

3
Mbuyu 2020-05-22 14:31:06

Sadate Abafana ba APR turagushyigikiye , Komeza Usenye urwo Rukipe ngo Ni Gasenyi.

4
Ema 2020-05-22 12:01:27

Ariko sadate mumushakaho iki?kuko yababujije kwiba mumugendaho mumunaniza mumutega iminsi ariko bizabarushya tumurinyuma sadate komera reka ibisambo bihora bisahura gusa.

5
Bigboss 2020-05-22 11:39:46

Nukuripe sadat ndamwemera cyane arebakure nawe abatiriye umukinyi mugikona yanze kwitabira igikombe kintwari ngo sicya rayon abirukaniye sarupongo abakijije skol ibatesha umutwe asheshe amasezerano yabakinyi ngo amadeni agabanyuke agiye kubaka stade mumuhe umwanya arakorape afite imishinga myinshi cyane sinumvaga hari bank izajya ihemba abakinyira muramubeshyera rwose mumuhe umwanya

6
Aloys 2020-05-22 11:27:58

Munyamakuru se ko mu nkuru zawe 2 zimaze guca hano uvugira achanganye na SADATE kubera iki udatangaza ibyo sadate avuga ko bihari kandi ko ukiza abavandimwe 2 ararama? Ukuri n’iyo kwakwemezwa n’umuntu umwe ntibikubuza kuba ukuri. Ko ibyo Sadate avuga abifife ibihamya n’ibimenyetso yakwereka uwabishaka wese,mwe mu munenga usibye kugendera ku byanditswe n’ibivuga muri social medias mwakwerekana gihamya yabyo? Ese muribuka ko SADATE yagiye ku buyobozi ikipe ifite umwenda wa miliyoni 600? Uwo mwenda wasizwe nande? Ese muramutse musanze abo mushyigikira arib bamugambanira kugirango ibyabo bitajya ahagaragara? Inama yanjye nibicarane bose bashyire hamwe naho bashatse gushinjanya imizinga yavamo imyibano.

7
Mujyanama 2020-05-22 11:24:54

Icyakora mwa Bayobozi ba Rayon Sports mwe ndabagira inama yo kuva mu magambo mukajya mu bikorwa. niba koko mwese muhuriye ku gukunda Ikipe murapfa iki kweri? twe nk’abakunzi ba Rayon Sports twahisemo kwifata ibyo tukabirebera hirya kuko tubona atari gusa pe!

8
Bernard 2020-05-22 07:11:38

ariko ubundi sadate yitwaje iki aho ashaka kubuza ibyiza twagezeho yatangiye arwanya igikombe cyintwali none nimurebe ibibazo arimo guteza ariko sedate ikigihugu ibibazo cyahuye nacyo urabizi? rayon urashaka kuyisenya nimba ari nabenewanyu barimo bagutuma barakoshya. nushaka ugabanye umunwa na rayon uyireke siyaso.

9
Mupfumu 2020-05-22 06:53:32

Sadate umva inama zabakuru ... Umenya utazi ibirimbere bigutegereje nakazi kawe nyamwanga kumva ntiyatinze kubona. Urabe wumva mutimamukewomurutiba !!!

10
Mupfumu 2020-05-22 06:30:05

Sadate umva inama zabakuru ... Umenya utazi ibirimbere bigutegereje nakazi kawe nyamwanga kumva ntiyatinze kubona. Urabe wumva mutimamukewomurutiba !!!

11
Jojo 2020-05-22 06:07:12

Sadate ubwo wavugaga ko atari ngombwa ko Rayon sports yitabira igikombe cy,intwari ukavuga ko uwo munsi atari uwa rayon ahubwo aruwingabo numunsi watukaga Ferwafa ndetse uyita ibisambo bidashoboye kuyobora ndetse ugatangira kwicisha abakinnyi Inzara muriyi coronavirus ndetse no guhangana numuterankunga skool nahise mbona ko uri mumarembera...

12
Kankindi 2020-05-22 05:52:56

Sorry sorry!! Nashakaga kuvuga Sadate !! sadate rwose nta kinyabupfura na mba!!Ntacyo ashoboye ni 0

13
Kankindi 2020-05-22 05:51:32

Muvunyi nagende rwose nta n’ikinyabupfura agira !! Puuuu ni 0

14
Yaya toure 2020-05-22 05:41:12

Ariko nimba mushakako iyi kipe idasenyuka murasabwa kuyirukanamo Muvunyi na gacinya. Nimba mushaka kumenya muvunyi muzajye kubaza uko yasahuye sopyrwa, muzajye kubaza uko abakozi be babayeho muri mountain view lodge aho baheruka umushahara muri 2018 ndetse nabandi bamukorera hano I kigali. Ntamukozi we numwe yigeze aha amasezerano yakazi yewe ntanumukozi we wigeze ahabwa caisse social. Ahubwo nibaza icyo inzego za leta zimubitsemo namanyanga ye. Uyu rero siwe wayobora rayon sport uretse kwiyoberanya. Ese mubona koko iriya modoka yari ikwiriye miliyoni 100.

15
Aline 2020-05-22 05:34:39

Iki cya Sadate nticyakegura kitabanje kwiba ikipe twakivumbuye

16
Gikundiro 2020-05-22 05:09:20

Skol isutsemo agafranga none induru bayihaye umunwa hahahaha Aohh Rayon !!!!! Sadate wowe erega urumucyene tuza amafranga ajye muyandi nutitonda hubwo uracibwa nokubibuga kdi nawe urabiziko na ferwafa mudacana uwaka gusa mwese nabagaya ntitwababonye mugihe abakinnyi batakaga inzara none tubabonye skol igiye gutanga amafranga ntakigenda cyanyu kbsa

17
Kamayirese 2020-05-22 05:06:52

Mukomereze aho rwose ndabona muri mu kuri kwanyu. ariko se aya matiku mubona byabamarira iki? abagabo rwose bafite amazina azwi kandi biyubashye mukirirwa mwumvikana muri byacitse? nyamara amazina yanyu mushaka kuyandagaza. (umuhuliga azagutuka ko ntacyo umaze kandi ari wowe ubyiteye).. Stade ya miriyari zingahe? unaniwe kwishyura recrutement z’abakinnyi,unaniwe kwishyura ideni y’imodoka babakopye? Ba Bwana bakire bayobozi ba Rayons mwishyire hamwe mukoze itsinda muhuriyemo nkabakire maze mwiyemeze mukore igikorwa kizima wenda muzakyibukirweho muve mu matiku

18
janvier 2020-05-22 04:51:33

nkuko sarpongo yabivuze sadate ntabushobozi bwo kuyobora rayon afite

19
Emmanueli Aime 2020-05-22 04:08:57

Dore ayamatiku yababantu niyo atuma ntabafasha wangirango ni bank itagira beneyo kandi bibiramo. Numva nshaka kwifashiriza gasogi ubwo yo irimumaboko yumuntumwe wendaho byagira akamaro. Iyiyo mbanza ivumye.

20
Emmanueli Aime 2020-05-22 04:08:55

Dore ayamatiku yababantu niyo atuma ntabafasha wangirango ni bank itagira beneyo kandi bibiramo. Numva nshaka kwifashiriza gasogi ubwo yo irimumaboko yumuntumwe wendaho byagira akamaro. Iyiyo mbanza ivumye.

21
Kamikazi 2020-05-22 03:50:51

Nibave mubyo guterana amagambo, barebe ibyagarura intsinzi muri Rayon, ubu Koko bizageza ryari guhora muri bombori bombori. Sadate niyegure kuko abamunaniza bamurusha ingufu. ubu andi makipe arimo kwiyuka naho bo barimo kwisenya.

Kwamamaza