Police FC yitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona n’Igikombe cy’Intwari yasubukuye imyitozo, iyoborwa n’Umutoza wayo Mashami Vincent, iyi kipe yari yatekereje gutandukana na we kubera umusaruro muke.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2024, ni bwo Ikipe ya Polisi y’Igihugu yatangiye imyitozo yo kwitegura imikino ifite mu minsi iri imbere.
Ubwo uyu mugabo yari amaze gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-0, iyi kipe igahita irushwa na Gikundiro amanota 13, hatekerejwe kumwirukana ariko umwanzuro wa nyuma ntiwafatwa kubera ingaruka nyinshi byagira ku mpande zombi.
Mashami amaze imyaka ibiri n’igice atoza iyi kipe y’abashinzwe umutekano, ariko muri uyu mwaka afite akazi katoroshye kuko ari kotswa igitutu n’abakunzi bayo babona intsinzi yabaye iyanga.
Asigaje amezi atandatu ku masezerano yahawe ubwo yari amaze guhesha Police FC Igikombe cy’Amahoro muri Gicurasi 2024.
Police FC yari yiyubatse cyane mu mpeshyi ishize ifite intego yo kwitwara neza muri CAF Confederation, gusa isezererwa itarenze ijonjora rya mbere.
Ubu ikomeje kongeramo abandi bakinnyi bashya kugira ngo irebe ko yasubira muri iri rushanwa, aho mu minsi ishize yanahaye amasezerano Byiringiro Lague wakiniraga Sandvikens IF yo muri Suède.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!