Mashami Vincent wari Umutoza Mukuru wa Police FC yasezeye nyuma y’imyaka itatu afite izi nshingano, ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwamugiriye icyizere.
Ni ubutumwa uyu mutoza yagejeje ku bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025.
Nyuma y’imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25, ni bwo byavuzwe ko Mashami ashobora gutandukana n’iyi kipe iterwa inkunga na Polisi y’u Rwanda.
Ariko yakomeje kuyitoza ndetse asozanya na yo Shampiyona, gusa nyuma yayo yahise atangaza ko atazakomezanya na yo.
Ati “Mfite ibyishimo bidasanzwe byuzuyemo amarangamutima, mu gihe ndi kubabwira ngo murabeho mu gihe cy’imyaka itatu muri Police FC. Ndashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwangiriye icyizere bukananshyigikira kuva nagera hano muri iyi myaka yose. Ndifuriza ibyiza abafana b’ikipe.”
Police FC yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, ndetse no ku mwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro.
Mashami yabaye umutoza wa Police FC mu mpeshyi ya 2022, ayisigiye ibikombe bitatu birimo icy’Amahoro cya 2024, Igikombe cy’Intwari ndetse na Super Cup 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!