IGIHE

Martin Ngoga yashyizwe mu itsinda rizafasha mu gukora amavugurura muri CAF

0 11-09-2019 - saa 17:12, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umunyarwanda Martin Ngoga yashyizwe mu itsinda ry’inzoberere mu mupira w’amaguru, ryashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kugira ngo rizafashe gukora amavugurura mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Ngoga usanzwe ari Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) n’Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA, ni umwe muri batanu bahawe izi nshingano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.

Uretse uyu munyarwanda, iri tsinda ririmo Abdoulaye Diop wo muri Mali, Umunya-Misiri Hossam El Shafei, Umunya-Kenya Janet Katisya na Anin Yeboah wo muri Ghana.

Iri tsinda rigamije amavugurura muri CAF ryashyizweho kuri uyu wa Kabiri mu nama yabereye mu Mujyi wa Cairo mu Misiri, yitabiriwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad.

Inshingano ryahawe ni ugushyira imbaraga no kwihutisha amavugurura yatangiye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Muri ubu bufatanye bwa CAF na FIFA, hazibandwa mu bijyanye no gucunga umutungo, imiyoborere myiza na gahunda zindi zigamije iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad yashimiye abagize iri tsinda ko bemeye kuyifasha kwihutisha amavugurura kandi basanzwe bafite indi mirimo.

Ati ”Hari imbogamizi twagiye duhura na zo zatumye dukenera ubufasha. Ni yo mpamvu twongeye kubakenera nk’inzobere zigenga. Turi kumwe namwe tuzagera ku byiza.”

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na we yavuze ko “CAF nikorana n’iri tsinda bizafasha umupira wa Afurika gutera imbere ukarenga bimwe mu bindi bice by’Isi.”

Ati ”Mwe mugize iri tsinda, muri inkingi umupira w’amaguru wa Afurika uzubakirwaho. Twizeye ubufasha bwanyu, ubwitange n’udushya muzashyiraho.”

Mu byaganiriweho harimo kujya hasuzumwa uburyo umutungo wa CAF wakoreshejwe, gutegura amarushanwa kinyamwuga, guteza imbere umupira wa Afurika no gushyigikira iyi Mpuzamashyirahamwe ihuriwemo n’ibihugu 54.

Hagarutswe kandi ku mutekano ku bibuga, imiyoborere y’umupira wa Afurika n’uburyo imikino n’ibindi bikorwa bya siporo byajya bibyazwa umusaruro, hakagira amafaranga aboneka.

Umunyarwanda Martin Ngoga yashyizwe mu itsinda rizafasha gukora amavugurura muri CAF
Perezida wa FIFA Gianni Infantino n'uwa CAF, Ahmad Ahmad, bavuze ko iri tsinda hari byinshi rizafasha umupira wa Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza