IGIHE

Mamadou Sy wakiniraga APR FC ashobora kwerekeza muri Macedonia

0 10-01-2025 - saa 08:50, Iradukunda Olivier

Rutahizamu w’IKipe y’Igihugu ya Mauritanie, Mamadou Sy, ashobora kwerekeza mu ikipe ya Tikves yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonia nyuma yo gutandukana na APR FC.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu irimbanyije ibikorwa byo gushaka abakinnyi bashya bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda barimo na rutahizamu.

Ni nyuma y’uko abo umutoza Darko Nović yari afite barimo na Mamadou Sy umaze amezi atandatu ayigezemo bitakunze nk’uko abyifuza, ahitamo kuba yashaka abandi bazakomezanya urugendo.

Mamadou wari ugishaka uko afatisha umwanya wo gukina, yegerewe na Tikves na yo yagize ikibazo cya ba rutahizamu mu mukino ibanza ya Shampiyona ya Macedonia, kugira ngo ayifashe.

Mu gihe amaze muri APR FC yagezemo avuye muri Nouakchott King yo muri Mauritanie, Sy yatsindiye APR FC ibitego bibiri gusa.

Mamadou Sy ashobora kwerekeza mu ikipe yo muri Macedonia
Mamadou Sy yatsindiye APR FC ibitego bibiri gusa muri Shampiyona
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza