Umubiligi Romelu Lukaku yongeye gutandukana na Chelsea FC nyuma y’uko iyi kipe yemeye kumutiza muri Inter Milan ku giciro cya miliyoni 8 z’amayero ashobora kugera kuri miliyoni 10 bitewe n’uko azitwara mu gihe cy’umwaka umwe.
Romelu Lukaku w’imyaka 29 yasubiye muri Chelsea FC mu mpeshyi ya 2021, icyo gihe yaguzwe miliyoni 97,5 £ avuye muri Inter Milan.
Si Lukaku wenyine wasohotse muri Chelsea FC kuko n’abayobozi bayo, Bruce Buck na Marina Granovskaia bamaze gutangaza ko batazakomeza imirimo yabo muri iyi kipe.
Bruce Buck azasimburwa ku nshingano na Tod Boehly, mu gihe inshingano za Marina Granovskaia ziganjemo izo kugura abakinnyi zizafatwa na Peter Cech na Thomas Tuchel, mu gihe hagishakishwa Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Siporo muri Chelsea FC.
Chelsea FC kandi ikomeje gushakisha umusimbura wa Lukaku aho abashyirwa mu majwi barimo Richarlison de Andrade ukinira Everton na Raheem Sterling ukinira Manchester City.
Mu bandi bakinnyi bashobora kugurwa n’iyi Kipe yo mu Mujyi wa Londres harimo myugariro w’iburyo Jonathan Clauss ukinira Lens m’u Bufaransa, Jules Koundé ukinira Seville na Ousmane Dembélé ukinira FC Barcelone.
– Arsenal yaguze Fábio Vieira, ubu amaso yerekejwe kuri Raphinha
Nyuma yo kwibikaho umukinnyi wo hagati Fábio Vieira wakiniraga FC Porto imuguze asaga miliyoni £35, Ikipe ya Arsenal ikomeje urugendo rwo kwiyubaka.
Kuri ubu ugezweho ni umukinnyi wa Leeds ukina asatira Raphael Dias Belloli (Raphinha).
The Athletic itangaza ko Arsenal yatangiye ibiganiro na Leeds United kugira ngo bumvikane ku giciro cy’uyu mukinnyi ukinira Ikipe y’Igihugu ya Brésil.
Arsenal kandi iri mu biganiro na rutahizamu wa Manchester City Gabriel Jesus kugira ngo azasimbure Alexandre Lacazette wasubiye muri Lyon.
Mu bandi bakinnyi bashakishwa harimo myugariro wa Ajax Amsterdam na Argentine, Lisandro Martínez ushobora gutangwaho asaga miliyoni £30m.
– Sadio Mané yerekeje muri Bayern Munich
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Sadio Mané, yerekeje mu Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage atanzweho asaga miliyoni £27.1 zishobora kugera kuri miliyoni £35.1 bitewe n’uko yitwaye. Yasinyiye iyi kipe nyuma y’imyaka itandatu yari amaze muri Liverpool yo mu Bwongereza.
Si uyu mukinnyi w’imyaka 30 usohotse muri Liverpool gusa kuko n’umukinnyi wo hagati Takumi Minamino ari mu nzira zerekeza muri FC Monaco aho azatangwaho asaga £15.5m nk’uko Sky Sports ibitangaza.
– Zinedine Zidane yateye utwatsi PSG
Umutoza w’Umufaransa Zinedine Zidane yanze akazi ko gutoza ikipe ya Paris Saint Germain [PSG] ahitamo gutegereza akazi k’Ikipe y’Igihugu ‘Les Bleus’.
Mu kiganiro yagiranye na Le Parisien, Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi, yavuze ko Zidane atazatoza iyi kipe, anemeza ko bakomeje gushakisha umutoza mwiza ukwiye ako kazi.
Amakuru atangaza ko uhabwa amahirwe ari Christophe Galtier utoza Ikipe ya Nice akaba yaranafashije Lille gutwara igikombe cya shampiyona mu 2021.
PSG kandi iri hafi gusinyisha abakinnyi bo hagati babiri bakinira ikipe y’igihugu cya Portugal aribo Vítor Ferreira ‘Vitinha’ na Renato Sanches.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!