IGIHE

Luka Modrić agiye kuba umunyamigabane muri Swansea

0 14-04-2025 - saa 16:04, Iradukunda Olivier

Umunya-Croatia, Luka Modrić, agiye kuba umwe mu banyamigabane ba Swansea City ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza, ariko bitamubujije gukomeza gukinira Real Madrid.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Mata 2025, ni bwo byamenyekanye ko Modrić arimbanyije ibikorwa byo gushora imari mu mupira w’amaguru, ndetse akaritangira akiri umukinnyi.

Uyu mugabo w’imyaka 39 ni umwe mu bakomeza kwerekana urwego rwo hejuru muri Real Madrid, dore ko kugeza uyu munsi ari umwe mu bo yifashisha cyane mu kibuga hagati.

Ntabwo uyu mukinnyi aratangaza igihe azahagarikira umupira, gusa yavuze ko nta yindi kipe azakinira nyuma ya Real Madrid.

Mu gihe azaba akiri umukinnyi, azakomeza kubihuza no gushaka amafaranga mu migabane mike azashora muri Swansea.

Mu mwaka ushize Swansea yagaragayemo uguhuzagurika kw’abanyamigabane bayo, ndetse birangira mu Ugushyingo 2024, Jason Levien na Steve Kaplan bari bafite igera kuri 74,95% bakuyemo akabo karenge.

Uyu mukinnyi naramuka ahawe umwanya mu buyobozi bw’iyi kipe, azasangamo abaherwe bayifite kugeza ubu barimo Andy Coleman, Brett Cravatt, Nigel Morris na Jason Cohen.

Umushoramari w’Umunyamerika, Andy Coleman, yavuze ko hagiye kugaragara impinduka zifatika. Kugeza ubu intego ni ugusubiza Swansea mu Cyiciro cya Mbere imaze imyaka irindwi ivuyemo.

Swansea iri ku mwanya wa 12 muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri. Mu kwezi gushize yirukanye umutoza Luke Williams, iha akazi Alan Sheehan nk’umusigire.

Modrić uheruka mu Bwongereza ari umukinnyi wa Tottenham Hotspur, ni umwe mu bakinnyi beza babayeho ku Isi kuko ari uwa 14 mu batwaye ibikombe byinshi (33) birimo na Ballon D’Or yo mu 2018.

Luka Modrić azaba ari umwe mu banyamigabane ba Swansea
Luka Modrić ni umwe mu bakinnyi beza ba ruhago babayeho
Abaherwe ba Swansea bifuza ko isubira mu Cyiciro cya Mbere
Luka Modrić ni umwe mu bakinnyi Real Madrid igenderaho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza