IGIHE

Lionel Messi ayoboye abandi bakinnyi bo ku Isi mu kwinjiza agatubutse

3 12-06-2019 - saa 08:21, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umunya-Argentine ukinira FC Barcelone, Lionel Messi, ni we uyoboye abandi bakinnyi mu mikino yose mu kwinjiza amafaranga menshi ku Isi, aho yinjije miliyoni £99.8 mu mwaka ushize, arusha miliyoni £14 Cristiano Ronaldo wa kabiri.

Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abakinnyi 100 ba mbere rwashyizwe hanze n’ikinyamakuru The Forbes, 35 muri aba binjije amafaranga menshi bakina muri shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Umukinnyi wa mbere uhenze mu mupira w’amaguru, Neymar waguzwe miliyoni £200 avuye muri FC Barcelone ajya muri Paris Saint-Germain ni we wa gatatau winjije menshi muri uyu mwaka kuri uru rutonde.

Messi yafashe umwanya wa mbere asimbuye umukinnyi w’iteramakofe, Floyd Mayweather wari wawigaruriye nyuma y’umurwano yagiranye na Conor McGregor, akayobora uru rutonde ku nshuro ya kane mu myaka irindwi.

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Forbes, Kurt Badenhausen, yavuze ko kuba abakinnyi batatu b’umupira w’amaguru ari bo ba mbere byatewe n’uko hanashingiwe ku mafaranga binjije muri uyu mwaka wa 2019.

35 mu bakinnyi 100 bari kuri uru rtonde, bakina Basketball, aho amafaranga bose bafata angana na miliyari $1.29 ndetse 72% by’aya mafaranga yabo ni ayo bahembwa utabariyemo andi binjiza mu bindi bikorwa byo ku ruhande.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni icyo gihugu gifite abakinnyi benshi kuri uru rutonde mu gihe Ubwami bw’u Bwongereza ari ubwa kabiri n’abakinnyi batanu. Lewis Hamilton ari ku mwanya wa 13 anganya na Anthony Joshua, Rory Mcllroy ku wa 32, Justin Rose ku wa 47 mu gihe Gareth Bale ari ku wa 79.

Serena Williams yagarutse kuri uru rutonde, aho yaje ku mwanya wa 63 mu gihe mu mwaka ushize nta mugore wigeze urugaragaraho.

Umukinnyi w’iteramakofe, Saul ‘Canelo’ Alvarez yaje ku mwanya wa kane, abanziriza Roger Federer wo muri Tennis mu gihe LeBron James, Stephen Curry na Kevin Durant bo muri NBA na bo bari mu 10 ba mbere.

Manchester United ifitemo abakinnyi babiri, Umufaransa Paul Pogba wa 44, aho yinjije miliyoni £25.9 ($33) zirimo umushahara ungana na miliyoni £22.8 ($29) mu gihe Alex Sànchez ari uwa 53 nyuma yo kwinjiza miliyoni £24.2 ($30.8).

Amafaranga abakinnyi binjije, imishahara ndetse n’uduhimbazamusyi babonye byabazwe ni ibyo babonye hagati ya tikiar ya 1 Kamena 2018 n’iya 1 Kamena 2019, ariko ntabwo higeze hakurwaho imisoro.

Abakinnyi binjije menshi kurusha abandi ku Isi mu mwaka ushize

  • 1 Lionel Messi Soccer 72.3m (92m) 27.5m (35m) 99.8m (127m)
  • 2 Cristiano Ronaldo Soccer 51.1m (65m) 34.6m (44m) 85.7m (109m)
  • 3 Neymar Soccer 58.9m (75m) 23.6m (30m) 82.5m (105m)
  • 4 Canelo Alvarez Boxing 72.3m (92m) 1.6m (2m) 73.9m (94m)
  • 5 Roger Federer Tennis 5.8m (7.4m) 67.6m (86m) 73.4m (93.4m)
  • 6 Russell Wilson Football 63.2m (80.5m) 7m (9m) 70.3m (89.5m)
  • 7 Aaron Rodgers Football 63.1m (80.3m) 7m (9m) 70.2m (89.3m)
  • 8 LeBron James Basketball 28.3m (36m) 41.7m (53m) 70m (89m)
  • 9 Stephen Curry Basketball 29.7m (37.8m) 33m (42m) 62.7m (79.8)
  • 10 Kevin Durant Basketball 23.9m (30.4m) 27.5m (35m) 51.4m (65.4m)

Urutonde rurambuye rw’abakinnyi 100 binjiza menshi kurusha abandi ku Isi.

Lionel Messi ni we winjije menshi kurusha abandi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Valentin 2019-06-12 23:09:54

Mwakoze ariko ntibavuga amafaranga gatubutse bavuga amafaranga atubutse niyo mpamvu Messi yinjije atubutse atinjije agatubutse.Merci

2
Anne 2019-06-12 14:26:19

Muzatubwire nimitungo yabahanzi kwisi kuko tuzi ko ibo barenze mukwijiza agatubutse

3
hitimana 2019-06-12 06:07:35

Mbega mbega.Ni akayabo!!Bihwanye na 8 billions/milliards Frw ku kwezi.Ikibazo nuko abakinnyi benshi bayajyana kenshi mu bagore.Gusa batanga imisoro myinshi mu bihugu bakinamo.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Kwamamaza