Niba uri umukunzi w’umupira w’amaguru, biragoye ko waba utazi Lamine Yamal. Umusore w’imyaka 17 ukinira FC Barcelona, ukomeje kuvugisha benshi kubera impano ye itangaje n’uburyo bwe bw’imikinire.
Imyaka n’ibigwi biracyari bike, ariko izina ryatangiye gusumba nyiraryo. Uyu mukinnyi aherutse kuzuza imikino 100 amaze gukinira FC Barcelona, akora amateka yo kubigeraho ari muto.
Birashoboka ko na we yamaze kukwemeza, cyane ko benshi bahamya ko azaba umusimbura mwiza wa Lionel Messi n’ubundi afata nk’icyitegererezo cye.
Mu minota irindwi, IGIHE yaguteguriye byinshi ku buzima bwa Lamine Yamal ukomeje gutuma benshi bacika ururondogoro.
Video: Niyonkuru Olivier
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!