IGIHE

La Jeunesse yashimangiye ko nta kosa APR FC yakoze igura Nsanzimfura Keddy

0 25-07-2020 - saa 20:48, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ubuyobozi bwa La Jeunesse FC yazamuye Nsanzimfura Keddy, bwatangaje ko bwumvikanye na APR FC mu igurwa ry’uyu mukinnyi ukiri muto wakiniraga Kiyovu Sports.

Ku wa 19 Nyakanga nibwo APR FC yerekanye Nsanzimfura Keddy ukina inyuma ya ba rutahizamu, nk’umwe mu bakinnyi batanu bashya yaguze.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavugaga ko bugiye kwitabaza inzego zibishinzwe kuko Nsanzimfura yari akiyifitiye amasezerano.

Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC, avuga ko nta kosa ryabaye mu igurwa rya Nsanzimfura Keddy kuko bumvikanye na La Jeunesse yamureze.

Ati “Mu igurwa rya Keddy nta kosa na rimwe ryabayemo, twabikoranye ubushishozi kuko twabanje kureba amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports dusanga ayo masezerano adakurikije amategeko y’umupira w’amaguru agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi batarageza imyaka y’ubukure.”

“Twasanze umukinnyi atarazamukiye mu ikipe ya Kiyovu Sports nk’uko yamwiyitiriraga ahubwo yarazamukiye muri La Jeuneusse ari nabyo byatumye tuganira n’ubuyobozi bw’ikipe ya La Jeuneusse tugira ibyo twumvikanaho ndetse bikaba byaranashyizwe mu bikorwa.”

Ku wa 25 Mutarama 2019 nibwo Kiyovu Sports na La Jeunesse zumvikanye ku ihererekanywa rya Nsanzimfura Keddy warerewe muri iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2015/16.

Perezida wa La Jeuneusse, Rugera Jean Claude, yatangarije urubuga rwa interineti rwa APR FC ko amakipe yombi yumvikanye ku igurwa ry’uyu mukinnyi.

Ati ”Nibyo koko Keddy yazamukiye muri La Jeuneusse muri 2015, turamurera tumufasha kuzamura impano ye mu mupira w’amaguru. Muri Mutarama 2019 nibwo twamuhaye amahirwe yo gukina mu cyiciro cya Mbere tumuha Kiyovu Sports.”

“Nyuma nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwamwifuje buratwegera turaganira twumvikana ko bagomba gutanga indezo, ndetse bukaba bwaramaze no kuyitanga.”

Nsanzimfura Keddy yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu 2018.

Nsanzimfura Keddy yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa APR FC
Mupenzi Eto'o ushinzwe Igura n'igurishwa ry'abakinnyi muri APR FC
Perezida wa La Jeunesse, Rugera Jean Claude, avuga ko APR FC yakoze ibyo yasabwaga ngo ibone Nsanzimfura Keddy
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza