IGIHE

Kwanga amasezerano kwa Spittler byaba igihombo ku Amavubi?

0 10-01-2025 - saa 20:51, Iradukunda Olivier

Abanyarwanda cyane cyane abakunda umupira w’amaguru, bakomeje guhera mu rungabangabo nyuma y’uko Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler yasoje amasezerano ye mu Ukuboza 2024, ariko kugeza uyu munsi akaba atarayongera.

Mu gihe cy’umwaka ari umutoza w’Amavubi hari byinshi yagezeho kuko mu mikino 14 yatsinzemo itandatu, anganya ine ndetse atakaza indi ine, kandi akaba yaranatumye ayobora Itsinda C mu mikino yo gushaka Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mugabo yari amaze kubaka uburyo bwo gukina ndetse n’imitekerereze byihariye, byagaragaraga ko byari bimaze gufata isura. Kudakomereza muri uyu murongo bishobora gukoma mu nkokora iterambere ry’abakinnyi b’Amavubi.

Nkuko bigaragara, uyu ni umugabo ufite ubunararironye mu guhitamo abakinnyi bakiri bato kandi batanga umusanzu ku gihugu, nk’urugero kuri Kwizera Jojea yahamagaye bwa mere agahita atsindira Amavubi igitego.

Ubu buryo bwo kuzana abakinnyi baturuka i Burayi bwahinduye byinshi mu Ikipe y’Igihugu, ariko nanone bikaba byaba ari akarusho abashije kumvikana na bamwe muri bo batacyumvikana nka Hakim Sahabo wa Standard Liège, Rafael York wa Superettan club Gefle IF n’abandi.

Torsten Frank Spittler amaze gutoza abakinnyi b'u Rwanda imikinire itanga icyizere

Kurema ubushobozi mu bakinnyi

Akigera mu Rwanda, Spittler yatangiye gutoza abakinnyi ahereye hasi, ashingiye ku kuba nta bushobozi bufatika yabonye mu bakinnyi be. Abanshi baramunetse ariko yari azi icyo ashaka.

Mu kazi ke yari asanzwe akora harimo no kuba umuyobozi wa Tekinike mu makipe atandukanye harimo n’Ikipe y’Igihugu ya Mozambique.

Ibi bimuha ubushobozi bwo kumenya uko abyaza umusaruro impano no gushaka abazifite by’umwihariko iza ruhago. Guhindura iki kintu byaba ari ingorabahizi aramutse atongereye amasezerano.

Umwuka mwiza mu bakinnyi wari umaze kuzamuka dore ko benshi bari bamaze kumwiyumvamo nk’umugabo wabagereza impano kure hashoboka.

Ubona ko kugeza ubu benshi mu bakinnyi b’Amavubi baba bafite inyota yo kuyakinira. Hari abagiriwe icyizere mu makipe yabo ndetse n’abandi babona amakipe hanze y’u Rwanda bashingiye ku musaruro bagiriye mu Amavubi.

Aramutse agiye, uburyo bwo guhitamo abakinnyi bakinira Amavubi byanze bikunze bwahinduka. Abatoza bahamagara abakinnyi bitewe n’uko bifuza gukina. Bivuze ko aramutse asimbuwe, nta kabuza hari abakinnyi bahamagarwaga batakaza umwanya, kimwe n’uko bishoboka ko hari abatahamagarwaga bakongera kubona umwanya.

Mu gihe u Rwanda yaruzamuye akarugeza ku mwanya wa 124 arukuye ku wa 131, abakinnyi bakeneye kugendera muri uwo mujyo no kurushaho kumenya neza kandi vuba ibyo umutoza aba yifuza.

Aramutse agiye hakaza undi, byasa nko gutangira bundi bushya kuko amasomo aba yarabahaye ntiyaba ameze nk’ay’uwamusimbuye. Igihe cyo guhindura ibintu byakoma mu nkora impinduka.

Ibiganiro hagati ya FERWAFA na Torsten Spittler birarimbanyije

Ingorane mu gushaka umusimbura wa Spittler

Torsten ni umutoza wageze mu Ikipe y’u Rwanda benshi bamushidikanyaho ariko yerekana ko ari umugabo w’impinduka.

Mu mpera z’amasezerano ye yasabye uruhushya rwo kujya gusoreza umwaka iwabo ari kumwe n’umuryango we nk’uko amategeko abimwemerera.

Hadaciye kabiri agiye, imikorere y’abari bamwungirije yajemo kidobya, aho Rwasamanzi Yves yahise ava mu ikipe akayisigira Jimmy Mulisa wayitoje mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2024.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rikwiriye gushishoza rikareba neza ko bishoboka ko yazongera amasezerano, cyangwa byaba bitazakundi ntibate umwanya mu kumwinginga, ahubwo bagashyira imbaraga mu gushaka undi hakiri kare.

Bizasaba ko haboneka umutoza ufite intekerezo zisumbuye ku za Spittler cyangwa uwo bahuje, byakwanga hakarebwa uyingayinga ize, akagerageza kubakira ku byagezweho.

FERWAFA kandi ikwiriye kuba hari amasomo yigiye mu mwaka umwe yamaranye na Spittler. Ayo yayifasha kumenya ibyo igomba gusaba umutoza waramuka amusimbuye.

Inzego za siporo zose ni ngombwa ko zikorera hamwe kugira ngo zereke abakinnyi n’abakunzi ba ruhago ko kugenda kwa Spittler nta kinini byahungabanyaho urugendo rw’iterambere ry’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

U Rwanda rutaramenya neza niba ruri mu bihugu bizakina CHAN 2024, rufite imikino ikomeye muri Werurwe 2025, aho ruzakina Nigeria ndetse na Lesotho.

Nta byera ngo de!

Nubwo hari byinshi uyu mutoza yahinduye mu Amavubi mu buryo bugaragara, hari urundi ruhande rwe rutavugwaho rumwe, aho hari abagaragaza ko hari ibyo yakwiye guhindura, by’umwihariko mu mibanire ye n’abakinnyi ndetse n’uburyo asubiza itangazamakuru.

Ikigarukwaho cyane, ni bamwe mu bakinnyi byagaragaraga ko bafite impano ndetse hari icyo bafasha ikipe y’igihugu, ariko kugeza ubu akaba asa n’uwafashe umwanzuro wo kubasezera mu ikipe y’igihugu ku buryo bwa burundu.

Abo barimo Hakizimana Muhadjiri, Hakim Sahabo na Raphael York, benshi mu Banyarwanda bemeza ko bafite impano zidashidikanywaho, ariko ku bw’impamvu z’umutoza bwite, bakaba batagihamagarwa mu mavubi.

Benshi bavuga ko no mu gihe yaba yongereye amasezerano, FERWAFA ikwiye kumuganiriza ikamwunga n’abo bakinnyi, ndetse hakajyaho n’umurongo uhamye w’imibanire n’abandi bose, kugira ngo hataba hari uwatanga umusanzu mu Amavubi wakwimwa ayo mahirwe.

Torsten Frank Spittler yanze kongera amasezerano mu Ikipe y'u Rwanda
Hari bamwe mu bakinnyi Torsten Frank Spittler adahamagara akwiriye kongera guha amahirwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza