IGIHE

Kuva i Kigali kugera i Huye! Abafana ba APR FC bagiye gushaka ibyishimo kwa Mukura VS (Amafoto)

0 27-11-2022 - saa 15:19, Ntare Julius

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022, itsinda ry’abafana ba APR FC berekeje i Huye aho baherekeje ikipe yabo mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona, yakirwamo na Mukura Victory Sports et Loisir kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Imodoka 10 za coaster zuzuye abafana biganjemo abisize amarangi n’abambaye imyambaro ya APR FC, ni zo zahagurutse muri Gare ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ziri mu matsinda atatu.

Itsinda rya nyuma ryatsimbuye i Nyabugogo saa tatu zuzuye, rigana i Huye gutera ingabo mu bitugu ikipe bihebeye.

Aba bafana bahuye n’izindi coasters ebyiri zavuye mu Mujyi wa Muhanga maze bamanukira rimwe baririmba indirimbo zirata ibigwi by’ikipe, bavuza amafirimbi, vuvuzela, banahonda ku modoka, ibintu byashimishaga abari aho banyuraga hose.

Bageze mu Mujyi wa Huye bakoze akarasisi kazenguruka rond-point yaho bavuza ingoma, ibirumbeti, bahanika amajwi mu ndirimbo zirata ubutwari bw’ikipe, nk’ikimenyetso cyo kwereka abafana ba Mukura Victory Sports ko abakeba bigaruriye umujyi wabo, ndetse biteguye gucyura amanota atatu.

Iki gikorwa cyahuruje imbaga y’abatuye i Huye aho benshi bashungeraga ibi birori batishyuriye. Cyasojwe n’urugendo rugana kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kwitegura umukino.

Abafana ba APR FC bamanutse bafite icyizere cyinshi cyo gutsinda Mukura Victory Sports kuri Stade Huye nyuma y’uko ibakoze mu jisho mu mukino ubanza muri Shampiyona y’umwaka ushize, wabaye tariki 1 Gashyantare 2022 ikabatsindira kuri Stade ya Kigali igitego 1-0 .

Muri uwo mwaka, umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Huye tariki ya 13 Werurwe warangiye amakipe anganya igitego 1-1.

Mu mikino itanu imaze guhuza aya amakipe yombi, Mukura Victory Sports yatsinzemo umwe, anganya umwe mu gihe APR FC yatsinzemo itatu. Muri iyo mikino Mukura VS yinjijemo ibitego bitatu mu gihe Ikipe y’Ingabo yatsinze ibitego umunani.

Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa 10 n’amanota 13.

Mu mikino 10 imaze gukina yatsinzemo ine gusa, inganya umwe, itsindwa itanu yose; APR FC yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 18 aho irushwa na mukeba Rayon Sports ya mbere amanota ane, mu mikino icyenda imaze gukina yatsinzemo itanu inganya ine, itsindwa umwe.

Abafana ba APR FC biteguraga kwerekeza i Huye, baramukanyije n'aba Rayon Sports bari bagiye i Musanze
Abafana ba APR FC bari bafite akanyamuneza mbere yo guhaguruka i Kigali
Bagendaga bafana mu kwerekana ko ikipe yabo bayiri inyuma
Abafana ba APR FC umuhanda bari bawufasha
Abafana ba APR FC bavuye i Kigali mu modoka 10 berekeza i Huye
Bamanutse bisize amarangi yerekana ko bari inyuma ya APR FC
Abafana ba APR FC Zone 1 baserutse ari benshi cyane
Abafana ba APR FC bagiye gushaka ibyishimo kwa Mukura Victory Sports i Huye
Online Fan Club na yo ntiyahatanzwe
Abafana bamwe bahisemo kugenda kuri moto
Abafana ba APR FC bageze i Nyanza bahabwa ikaze
Abafana bo muri Izamarere na bo ntibatanzwe gukomera gushyigikira ikipe yabo
N'abana na bo bishimiye kubona akarasisi k'abafana ba APR FC
Abafana bageze i Huye bagaragaza ko bahuje umugambi
Mu Mujyi wa Huye, abafana ba APR FC bakoze akarasisi mbere yo guhura na Mukura VS

Amafoto: Ntare Julius

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza