Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 yizera kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere nyuma y’umwaka w’imikino wayigoye cyane.
Uyu mukino wabimburiye iy’Umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025.
Kiyovu Sports yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze kwizera kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere, mu gihe AS Kigali yo yari gukomeza gusatira amakipe y’imbere.
Uyu mukino watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana, nta mbaraga agaragaza mu gusatira. Mu minota 20, Kiyovu Sports yatangiye kugera ku izamu rya Hakizimana Adolphe ariko Uwineza Rene na Mutunzi Darcy ntibabyaze umusaruro uburyo babonaga.
Umukino wakomeje kugenda muri mujyo no mu minota 30, AS Kigali yarushwaga cyane kuko nta gikomeye yagaragazaga.
Ku munota wa 44, Niyo David yazamukanye umupira neza awucomekera Sharif Bayo atsinda igitego cya mbere cya Kiyovu Sports.
Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0.
Ikipe y’Umujyi yatangiranye impinduka, Hussein Tchabalala, Rwabuhihi Placide na Nshimiyimana Tharcisse, basimburwa na Rudasingwa Prince, Nkubana Marc na Bukuru Christopher.
Mu minota 60, AS Kigali yasatiraga cyane ishaka kwishyura ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad akayibera ibamba.
Ku munota wa 63, Nkubana yateye ‘coup franc’ nziza, Akayezu Jean Bosco akinnye n’umutwe, umupira uca hanze y’izamu gato.
Mu minota 75, umukino wongeye gutuza umupira wiharirwa na AS Kigali cyane kuko Kiyovu yari yasubiye inyuma.
Umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 ifata umwanya wa munani n’amanota 34, yizera kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere.
AS Kigali yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 44.
Iyi shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu, aho Mukura VS izakira Bugesera FC, Musanze FC izakina na Gasogi United, Marine FC izakire Vision FC. Saa Kumi n’Ebyiri, APR FC izakira Amagaju FC.
Ku Cyumweru, Rutsiro FC izakina na Muhazi United, Police FC izakine na Rayon Sports, saa 19:00.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!