IGIHE

Kenya, Uganda na Tanzania byashyizeho arenga miliyoni 337$ yo kwitegura CAN 2027

0 13-06-2025 - saa 14:03, Iradukunda Olivier

Kenya yateganyije 130.804.953$, Uganda iteganya 138.140.173$ na Tanzania iteganya 68.271.620$, nk’ingengo y’Imari kuri buri gihugu izifashishwa mu bikorwa byo kwitegura Igikombe cya Afurika kizaba mu 2027.

Umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 ni wo ubanziriza uzaberamo Igikombe cya Afurika cya 2027 kizacyirwa na bimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ari ku nshuro ya mbere bibaye mu mateka.

Mu gihe imyiteguro irimbanyije, Tanzania yateguye 68.271.620$ azaba agenewe kuvugurura no kubaka ibikorwaremezo bya siporo izifashisha ari byo Benjamin Mkapa Stadium, New Amaan Complex na Samia Suluhu Hassan Stadium.

Leta ya Kenya na yo yagennye ko mu mwaka utaha izashora 130.804.953$ yo kubaka no kuvugurura Nyayo Stadium, Moi International Sports Centre Kasarani na Police Sacco Grounds.

Uganda iteganya kubaka ikibuga gishya cya Akii Bua Stadium ikanarangiza imirimo yo kubaka Hoima National Stadium, yashyizeho 138.140.173$ azakoreshwa muri ibi bikorwa. Hazavugururwa kandi na Bukhungu Stadium na Kipchoge Keino Stadium.

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera muri Afurika y’Iburasirazuba kuva ryatangira gukinwa mu 1957.

Ibihugu bizakira Igikombe cya Afrurika cya 2027 bigeze kure imyiteguro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza