IGIHE

Impinduka! Sibomana Patrick na Biramahire Abeddy berekeje muri Mukura VS

5 11-02-2019 - saa 16:49, Ngabo Roben

Nyuma y’uko Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri yumvikanye na AS Kigali na Kiyovu Sports, ko igura Sibomana Patrick Pappy na Biramahire Abeddy, ikabazitiza, kuri uyu wa Mbere yazihindutse ibatiza Mukura VS amezi atandatu.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwarangije ibiganiro na Sibomana Patrick bita Pappy washeshe amasezerano muri Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus.

Uyu mukinnyi yashakaga ikipe yakinamo mu Rwanda amezi atandatu, akazasubira gukina hanze mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Bumvikanye ko asinyira ikipe ya Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri ariko igahita imutiza muri Kiyovu Sports kuko aribwo yakwemererwa guhita atangira gukina kuko isoko ryo kugura abakinnyi ku rwego mpuzamahanga ryafunzwe mu Ukuboza 2018.

Ibi bisaba ko abakinnyi bavuye hanze basinya mu cyiciro cya kabiri aho amakipe adakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ryo guhererekanya abakinnyi rya FIFA.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatinze guhita yishyura miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, yasabwaga guha Sibomana none yaciwe inyuma na Mukura VS ihita itanga miliyoni eshatu, none uyu mukinnyi yatijwe mu ikipe yo mu Karere ka Huye.

Ni nako byagenze kuri Biramahire Abeddy nawe wari wumvikanye na AS Kigali ariko wagombaga kunyura muri Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri agahita atizwa.

Abayobozi ba AS Kigali bakomeje kubwira Biramahire ko azahabwa amafaranga miliyoni ebyiri yaguzwe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019, none uyu mukinnyi na we yahisemo kujya muri Mukura VS yamuguze miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bakinnyi bombi basanzwe bakinira ikipe y’igihugu, Amavubi basinyiye Mukura VS amasezerano y’amezi atandatu basabwa gukoresha imbaraga nyinshi ngo bayifashe mu rugamba rwo gushaka igikombe cya Shampiyona ihanganiyemo na APR FC na Rayon Sports.

Biramahire Abeddy yasinyishijwe na Visi Perezida wa Mukura VS, Nayandi Abraham
Sibomana Patrick Pappy yateye umugongo Kiyovu Sports yerekeza muri Mukura VS
Abeddy wifuzwaga na AS Kigali yahisemo kwerekeza i Huye
Pappy yagiye muri Mukura VS nyuma yo gusesa amasezerano na Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus
Umutoza Haringingo Francis yishimiye kugira aba bakinnyi b'Amavubi mu ikipe ye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mc 2019-02-11 11:50:22

Ni byiza cyane.. Mukura yacu na président wayo Olivier tubari inyuma...👠👠✌✌

2
jo 2019-02-11 09:51:00

bayita gapapu , Mukura yayakuye hehe ko yatakaga ubukene? recruitment ziraryoha

3
Mompa 2019-02-11 09:32:57

Ariko Kiyovu iransetsa uretse kwirirwa yiyemera ko umwanzi magara igira ari Rayon Sports nta kindi. Ntiyabasha kwigurira umukinnyi ni ugusaba Heroes yo mu cyiciro cya Kabiri ngo imugure ubundi ibatize ariko nta mugayo nayo yazamutse mu kiciro cya kabiri mu minsi ishize.

4
Dady 2019-02-11 09:23:55

umunyamakuru Biganiro na bigambo wa radio 10 ngo munda y’isi da
ubu se bagiye aho yabyutse abeshya

5
Dady 2019-02-11 09:14:09

hari umunyamakuru wa Radio 10 witwa Biganiro aka Bigambo azinduka ashyushya imitwe abantu bikarangira ibyo yavuze bitandukanye n’ukuri

Kwamamaza