IGIHE

Impinduka mu mategeko agenga UEFA Champions League na Europa League

1 12-01-2019 - saa 15:28, IGIHE

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi, UEFA, ryatangaje impinduka mu mategeko agenga amarushanwa ritegura, aho ikipe ishobora kugura umukinnyi igahita imwifashisha nubwo yaba yarakinnye iryo rushanwa mu ikipe avuyemo.

Aya mategeko mashya areba amarushanwa ya UEFA yaba Champions League na Europa League azatangira gukurikizwa muri uyu mwaka w’imikino, mu cyiciro aho ikipe itsinzwe ihita isezererwa.

UEFA yagize iti “Nk’uko bisanzwe guhera mu myaka myinshi ishize, ikipe yageze muri 16 za nyuma muri UEFA Champions League yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya batarenze batatu, bujuje ibyangombwa.”

“Bitandukanye n’imyaka ishize ariko, ntabwo bikiri ikibazo kuba barakinnye iryo rushanwa mu yindi kipe, cyangwa mu ikipe ikiri mu irushanwa.”

UEFA ivuga ko amakipe agomba kumenyekanisha abakinnyi bashya bitarenze saa sita z’ijoro rishyira ku wa 1 Gashyantare 2019. Igihe urutonde rw’abakinnyi ba buri kipe muri 16 rumaze kwemezwa, ruzajya ruzatangazwa kuri UEFA.com.

Bihuriranye n’uko muri Mutarama isoko ryo kugura abakinnyi rifungurwa, nka Kalidou Koulibaly ukinira Napoli ariko wifuzwa na Manchester United, iramutse imuguze yayikinira muri Champions League hatitawe ko mu cyiciro kibanza yakiniye iyo kipe yo mu Butaliyani.

Mu mwaka ushize Manchester United FC yemerewe gukinisha Alexis Sanchez muri Champions League kuko yari avuye muri Arsenal FC yarayikiniye muri Europa League. Nyamara Arsenal FC ntiyabashije gukinisha Pierre-Emerick Aubameyang kuko yari yarakinnye Europa League hamwe na Borussia Dortmund.

Iyo miziro muri uyu mwaka yakuweho.

Mu zindi mpinduka zemejwe muri Werurwe 2018 zigiye gushyirwa mu bikorwa, ni uko hemewe umusimbura wa kane, uzajya yemererwa kujya mu kibuga mu mikino yo gukuranwamo, igihe amakipe anganyije hakitabazwa iminota y’inyongera.

Hanemejwe ko mu gihe ari ku mukino wa nyuma, ku ntebe y’abasimbura hazajya habaho abakinnyi 12 aho kuba barindwi bemewe ku mikino isanzwe.

Hanemejwe ko imikino izajya itangira 21:00 ku Isaha Nkuru y’u Burayi (Central European Time, CET), ni ukuvuga saa yine z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Inkuru wasoma: Uko amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions League

Real Madrid iheruka kwegukana ibikombe bitatu bya Champions League yikurikiranye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamana 2019-01-12 15:17:00

Kubyerekeye abasimbura, ku bwa jye nifuza ko bashyira ho umubare w’abakinnyi nibura 8 cg 11 bo gusimbura...
Bityo, abakinnyi batajya bakina na bo bakaba babona amahirwe.
Ariko na None hashyizwe ho abasimbura benshi hari ho icyo byakonona kinakomeye.
Ama Clubs akomeye niyo yakwigwiza ho abakinnyi bezaaa gusa. Kuko bagura abakinnyi benshi beza gusa. Bityo abasimbura na bo bakaba ari intarumikwa...
Haracyari byinshi byo guhindura mu mupira.

Kwamamaza