IGIHE

Imodoka Rayon Sports yaguze miliyoni 100 Frw yaheze he?

13 12-01-2019 - saa 10:18, Ngabo Roben

Mu mezi abiri ashize abayobozi ba Rayon Sports batangaje ko baguze imodoka ya miliyoni 100 Frw, ariko kugera ubu ntabwo iratangira gukoreshwa kuko hataraboneka amafaranga yo kwishyura igice cya mbere cy’igiciro cyayo.

Tariki 5 Ugushyingo 2018 nibwo ikipe ya Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro imodoka yemezaga ko yaguze yo mu bwoko bwa Foton AUV, yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa Beiqi Foton Motor Co Ltd ikaba yaracuruzwaga na Akagera Motors.

Nkuko umuyobozi wayo Paul Muvunyi yari yabibwiye IGIHE, iyi modoka yagombaga kwishyurwa mu byiciro bibiri, miliyoni 50 Frw za mbere harimo miliyoni 16 Frw zari kuva muri Rayon Sports na miliyoni 34 Frw zagomba kuva muri Radiant Insurance umwe mu bafatanyabikorwa bakorana, naho izindi miliyoni 50 Frw zo zari gutangwa nyuma.

Iyi modoka ifite imyanya 52 yagombaga guhita ijyanwa gushyirwaho ibyapa byamamaza abafatanyabikorwa bose ba Rayon Sports igahita itangira gukoreshwa none amezi abaye abiri itarava mu bubiko.

Visi Perezida wa Rayon Sports Muhirwa Frederick yabwiye IGIHE ko gahunda yo gutaha no gukoresha iyi modoka yadindijwe no kutabonera igihe amafaranga yo kwishyura igice cya mbere cy’ikiguzi.

Yagize ati “Twumvikanye na Akagera Motors ko imodoka tuyishyura mu bice bibiri. Sheki ya miliyoni 16 Frw dusabwa Perezida Muvunyi yarayisinye dutegereza kubona miliyoni 34 Frw zuzuza igice cya mbere cy’ikiguzi ariko ntibyihuta uko twabitekerezaga. Twavuganye na Radiant Insurance izayaduha itwemerera ko itazarenza uku kwezi kwa mbere.”

Biteganyijwe ko igice cya mbere cy’ikiguzi cy’iyi modoka ifite ibara ry’umweru nikimara kwishyurwa izahita ishyirwaho ibyapa byamamaza abafatanyabikorwa ba Rayon Sports bazishyura igice cya kabiri cy’ikiguzi.

Imodoka yaguzwe miliyoni 100 Frw ntabwo irasohoka mu bubiko kuko itarishyurwa
Yashimwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko ntabwo irabona amafaranga yo kwishyura igice cya mbere cy'ikiguzi
Ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo bwabwiwe na Radiant Insurance ko amafaranga abura azaboneka muri uku kwezi kwa mbere
Nyuma yo gutangaza ko Rayon Sports yaguze imodoka, ikomeje kwitabira imikino ikoresheje Coaster zisanzwe

Amafoto: Ntare Julius

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
k 2019-01-14 02:13:52

Igihe, Radiyo 10 n’abandi bifite gahunda ndende yo kwitambika iterambere rya Rayon Sport.

2
Rutebuka Rayon 2019-01-12 14:13:14

Mureke gusebya Muvunyi

3
Rayon1 2019-01-12 14:01:30

@Rje Wowe se Rayon ni akarima kawe!niba udashaka akazi uzagende aho gusebya Muvunyi.nta kamara w’umukinnyi

4
Maman kenhtia 2019-01-12 13:11:50

Ariko kuki wibaza kubya Rayon cyane?

5
Laurent kibogora 2019-01-12 09:49:15

Niba Dasiliva adatsinda se bikurya hehe?? Hari ayawe ahembwa? Ariko mwagiye mumenya ibibareba cg ibireba ama kipe yanyu?

6
frank 2019-01-12 08:12:38

Rayon sport iba itegereje imfashanyo nitegereze naho Mucoma bazanye ngo aje gutsinda ibitego bazamuhe akazi muri kakabali ka SKOL munzove ntabitego mbonyaho

7
Seba 2019-01-12 08:07:58

mbega byiza cyane izahere Apr fc mukura imodoka ibigwi gasenyi inyuma

8
Seba 2019-01-12 08:07:58

mbega byiza cyane izahere Apr fc mukura imodoka ibigwi gasenyi inyuma

9
R.J.E 2019-01-12 07:13:40

Njya mpora mbivuga nti iyo uzagaraye uba uzagaraye nibyo ukoze biba bizagaraye ... Iyi modoka yari kugurwa miliyoni mirongo inani humvikanwa ko Muvunyi nabo nundi ntavuze kuko muvumba baktazaryamo miliyoni makumyabiri bakavuga ko bayiguze ijana. Ntamunsi ndumva Abayobozi ba Rayon bakora ibintu bizima imyaka 50 irashize niyo mpamvu Uko bukeye Rayon itakaza abafana babiri yatsindwa igatakaza 10 ahubwo Muvunyi natuvire mwikipe kuko Rayon sakarima ka Se Cg ka Nyina nagende niyo aje muri Local tugiye gukina uwo munsi nkina numva ntabyishimo .

10
R.J.E 2019-01-12 06:48:24

Njya mpora mbivuga nti iyo uzagaraye uba uzagaraye nibyo ukoze biba bizagaraye ... Iyi modoka yari kugurwa miliyoni mirongo inani humvikanwa ko Muvunyi nabo nundi ntavuze kuko muvumba baktazaryamo miliyoni makumyabiri bakavuga ko bayiguze ijana. Ntamunsi ndumva Abayobozi ba Rayon bakora ibintu bizima imyaka 50 irashize niyo mpamvu Uko bukeye Rayon itakaza abafana babiri yatsindwa igatakaza 10 ahubwo Muvunyi natuvire mwikipe kuko Rayon sakarima ka Se Cg ka Nyina nagende niyo aje muri Local tugiye gukina uwo munsi nkina numva ntabyishimo .

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza