Perezida wa Amagaju FC, Nshimiyumuremyi Jean Paul, yavuze ko Gashyantare izasozwa, ikibuga cy’i Nyagisenyi cyatangye gushyirwamo ‘tapis’, mu gihe imodoka y’iyo kipe na yo ngo izaba yageze mu Rwanda mu gihe cya vuba.
Uyu muyobozi yabitangarije IGIHE, nyuma y’umukino Amagaju FC yatsinzemo APR FC igitego 1-0 mu mukino usoza ibanza ya Shampiyona.
Mu mpera z’umwaka ushize w’imikino, havuzwe amakuru yivugururwa ry’ikibuga cy’i Nyagisenyi kigomba gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano (tapis).
Abajijwe aho uyu mushinga ugeze, Nshimiyumuremyi uyobora Amagaju FC yavuze ko uzatangira mu mpera za Gashyantare cyangwa mu ntangiriro za Werurwe 2025.
Ati “Kubaka ikibuga byatitindijwe n’ibijyanye no gutanga isoko, gusa Akarere ka Nyamagabe katubwiye ko muri Gashyantare kizatangira kubakwa ku buryo iyi shampiyona ishobora kuzarangira tuyikiniyeho cyangwa umwaka utaha kuko ni ‘tapis’ bazashyiramo ntabwo ari stade bazubaka.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko imodoka yabo yavuzwe mu minsi ishize yo iri mu nzira ndetse izagera mu Rwanda mu minsi ya vuba.
Ati “Imodoka irahari kandi iri mu nzira twashatse ko izaza twizihiza iyi myaka 90 ariko mu gihe gito muzabona abakinnyi bayigendamo.”
Muri uyu mwaka, Amagaju FC ari kwizihiza imyaka 90 amaze abayeho cyane ko yashinzwe mu 1935.
Iyi kipe yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa munani n’amanota 21, umusaruro uyu muyobozi avuga ko ntacyo utwaye gusa batageze neza ku ntego bari bihaye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!