Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bamaze igihe bategerazanyije amatsiko ikizava mu kuvugura Stade ya Huye n’uko izaba isa iyo mirimo nirangira kugira ngo bajye bayicaranamo umunezero bareba imikino itandukanye irimo n’iyo ku rwego mpuzamahanga.
Imirimo yo kuyivugurura yatangiye ku wa 22 Mata 2022, kuri ubu ibice bitandukanye biyigize byamaze kuzura ndetse n’ibikoresho biyigezwamo ariko abakora isuku n’indi mirimo ya nyuma baracyari mu kazi kugira ngo irusheho gusa neza.
Umwanzuro wo kuyivugurura ahanini waturutse ku kuba isuzuma ryakozwe ryaragaragaje ko u Rwanda nta Stade n’imwe rufite yemerewe kwakira irushanwa ry’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Nyuma y’ukwezi kurenga tubagejejeho inkuru igaragaza uko iri kuvuguruwa, twongeye kuyisura kugira ngo turebe intambwe imaze guterwa. Kuri ubu imirimo myinshi yararangiye.
Ikibuga
Ugeze imbere muri Stade ya Huye ubona ikibuga kimeze neza ndetse na ya migina yatumaga harekamo amazi yavuyemo kuko hashyizwemo ubwatsi (tapis synthétique) bwiza bworoshye bitandukanye n’ubwo yahoranye itaravugururwa.
Mu nkengero z’ikibuga hashyizweho imiyoboro y’amazi ku buryo adashobora kwinjira aho abakinnyi bakinira nk’uko mbere byagendaga bigatuma rimwe na rimwe umukino uhagarara.
Hashyizwemo amazamu meza ndetse n’inyuma yaho hasaswa ubwatsi bwiza bubereye ijisho [mbere hahoze itaka] ndetse ni naho abakinnyi b’abasimbura bazajya bishyuhiriza mbere yo kwinjira mu kibuga.
Amatara acanira ikibuga nijoro na yo yamaze kuvugururwa atanga urumuri rwiza ku rugero rwa Lux 1800 ku buryo ikibuga cyose kigaragara neza.
Abahanga bavuga ko amatara yaka neza muri Stade agomba kuba atanga urumuri rwa Lux ziri hagati ya 1200 na 1800.
Intebe zicarwaho n’abakinnyi b’abasimbura na zo zamaze kugezwamo ndetse zifite umwanya ushobora gushyirwamo icupa ry’amazi.
Imyanya y’abanyacyubahiro
Aho abanyacyubahiro bicara hashyizwe intebe nziza zabugenewe ku buryo bicara neza bafite ahantu ho gutereka icupa ry’amazi n’aho gushyira amaboko.
Mu myanya y’icyubahiro cy’abo ku rwego rwo hejuru n’ababakurikira hazajya hicara abantu bageze kuri 500.
Inyuma y’aho abanyacyubahiro bicara hateganyijwe n’aho bafatira ikawa hameze neza kandi naho harimo aho kuyitangira, aho kwicara ndetse n’intebe zagenewe kwicaraho unywa unareba umukino.
Imyanya y’abanyamakuru
Aho abanyamakuru bicara hamaze gutunganywa hashyirwa intebe n’ameza mu byumba bicaramo, aho gucomeka mudasobwa n’imigozi ya murandasi n’ibindi.
Mu byumba bine bito byagenewe abanyamakuru basesengura umukino uri kuba, hashyizwemo ikoranabuhanga riborohereza akazi.
Hari n’icyumba cyagenewe abanyamakuru aho bazajya bakorera inama bakahatangira n’ibiganiro kandi hari ahagenewe gutereka ibyuma byabo bifata amajwi n’amashusho.
Gusa igice cyo hanze cyo kiracyatunganywa kuko nta meza n’intebe birahashyirwa. Aho kandi hazajya hashyirwa lisiti z’amakipe agiye gukina kugira ngo bibafashe mu kazi kabo.
Ikindi kitarashyirwaho ni televiziyo ishobora korohereza umunyamakuru kureba mu mashusho agenjwe buhoro (Slow Motions) icyabaye mu kibuga.
Abashinzwe kuvugurura Stade ya Huye babwiye IGIHE ko mu gihe gito na byo bizaba byamaze gushyirwamo kuko bihari.
Aho abafana bicara
Mu gice kidatwikiriye aho abafana bicara hashyizwe intebe nziza zegamirwa ku buryo babasha kureba umukino nta nkomyi.
Ni intebe zifite ubushobozi bwo kunyagirwa cyangwa zigakubitwa n’izuba ntizigire icyo ziba ariko zizajya zinatwikirwa nyuma yo gukora isuku kugira ngo zikomeze gusa neza. Zamaze kugezwamo zose hasigaye kuzishyiraho nimero ku buryo umufana azajya agura itike agahita amenya n’intebe azicaraho.
Mu bice bitandukanye abafana bicaramo hashyizwemo uburyo bwo gusakaza amajwi ku buryo amatangazo n’ibindi bivugirwa muri Stade babasha kubyumva neza.
Ku gice cyo hirya y’ikibuga aho abafana bicara bareba, hashyizwe uruzitiro rwiza ruzajya rwamamarizwaho ibikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa n’abandi bifuza kumenyekanisha ibyo bakora.
Imbere mu byumba hateye amabengeza
Imbere mu byumba bya Stade ya Huye haravuguruwe, uhereye aho abakinnyi basohokera haratwikiriye kandi hashyizwe amakaro atanyerera.
Mu gice cyo hasi hari ibyumba bibiri by’urwambariro rw’abakinnyi, kimwe kirimo utubati 25 dufite aho buri wese yicara n’aho abika ibikoresho bye n’ahagomba kwandikwa amazina na nimero.
Ku nkuta hashyizwe televiziyo zifasha umukinnyi uri mu rwambariro kureba no kumva ibiri kubera mu kibuga. Aho abakinnyi b’ikipe imwe bambarira hari ubwiherero butanu n’ubwogero butanu.
Harimo ibyumba by’ibiro bitatu [icya CAF, FERWAFA n’ikindi cy’agateganyo] byashyizwemo ikoranabuhanga ryifashisha amashusho (Video assistant referee, VAR) rigenzura ibyabaye mu kibuga igihe umusifuzi atahise abibona neza.
Hari ibyumba bibiri by’inama, icyumba cy’abasifuzi, ibyumba bibiri by’abashinzwe kugarura imipira hanze y’ikibuga n’ibyumba bibiri by’abatoza.
Muri buri cyumba harimo ibiro, ubwogero n’ubwiherero n’ahabikwa ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga ryoroshya akazi no gukurikira ibiri kubera mu kibuga n’aho abafana bicaye.
Ibitanda bitwara abakinnyi bagize ikibazo byamaze kugezwamo ndetse n’ibikorerwaho masaje (Massage Table), urubaho rw’amayeri rukoreshwa n’abatoza basobanurira abakinnyi imikinire n’amakaramu akoreshwa.
Muri buri cyumba hashyizwemo uburyo butuma hazamo umuyaga mwiza uvuye mu byuma byabugenewe (air-conditioners).
Hari icyumba cyihariye gipimirwamo ibiyobyabwenge, kirimo ibisabwa byose birimo TV, ibitanga umuyaga mwiza ndetse n’ubwiherero buri aho hafi.
Hari n’icyumba cyagenewe ubutabazi bw’ibanze ku buryo umukinnyi ugize ikibazo ajyanwa kuhavurirwa na muganga. Hari n’aho imbangukiragutabara yagenewe guparika igihe bibaye ngombwa ko ijyana umukinnyi kwa muganga.
Parking
Stade ya Huye ifite imyanya 500 yo guparikamo imodoka harimo 95 y’iz’abanyacyubahiro n’indi 405 yagenewe imodoka z’abafana basanzwe.
Mbere itaravugururwa habaga akavuyo n’umuvundo bitewe n’uko imodoka zaparikwaga ahabonetse hose.
Hari ibyumba 12 byagenewe cantine zicururizwamo ibintu bitandukanye bikenerwa ku kibuga nk’amazi, imitobe n’ibindi.
Amarembo
Kuri buri muryango winjira n’usohoka muri Stade ya Huye hari gushyirwa amagambo asobanurira abafana mu rurimi bumva n’aho bagomba kwekerekeza.
Hari n’igice cyagenewe OB VAN (Studio ya radio na televiziyo igendanwa) ku buryo abanyamakuru bashobora gutambutsa umukino uri kuba ako kanya.
Hamaze kugezwa ikoranabuhanga rifasha kugenzura amatike y’abafana ndetse no kumenya umubare w’abinjiye muri Stade bitabaye ngombwa ko umuntu afata umwanya wo kubabara.
Aho abantu binjira no mu bice bitandukanye hashyizwe camera zifata ibintu byose biyiberamo ku buryo nta kibazo cy’umutekano muke gishobora kuhaba kitatahuwe kare.
Moteri zitanga umuriro na zo zamaze gushyirwamo ku buryo nta kibazo cy’ibura ryawo kizongera kubaho.
Abaturage bishimira ko bahawe akazi
Imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye yatanze akazi ku baturage biganjemo abo mu Karere ka Huye kuko hari abagera kuri 480 bahawe akazi kadahoraho naho abagera kuri 70 bagahawe ku buryo buhoraho.
Bamwe mu bamaze igihe bahakora bavuga ko bahakuye amafaranga bafasha kwibeshaho no gukora ibindi bifuza.
Nyandwi Valentin ati “Maze amezi abiri nkora muri Stade Huye, byangiriye akamaro kubera ko nabonye ibitunga umuryango kandi mbona n’uburyo bwo kwishyura mituweli n’abana bariga.”
Musabyemariya Sofia na we yavuze ko amaze amezi hafi abiri ahakora kandi yahakuye amafaranga amufasha kugura ibyo akeneye.
Ati “Amfasha kwishyura inzu, mu miririre no mu myambarire no kwishyura mituweli kandi nkagura n’ibindi nkeneye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yavuze ko Stade Huye izagira akamaro kanini mu iterambere ry’abaturage, akarere n’igihugu.
Ati “Mbere na mbere ni ibyishimo ku Banye-Huye kuba bafite stade iri ku rwego mpuzamahanga. Ikindi ni mu rwego rwo gushimisha abantu bareba imikino no kwinjiza amafaranga.”
Yavuze kandi ko ari inyungu ku bikorera bafite amahoteli n’abakora ubundi bucuruzi kuko igihe habaye imikino bazajya bunguka amafaranga menshi.
Ibikoresho byinshi byakoreshejwe mu kuba Stade ya Huye birimo amakaro, amarangi, ibyuma n’ibindi biboneka mu Rwanda ariko ibijyanye n’ikoranabuhanga byinshi byaguzwe mu mahanga.
Imaze gutwara asaga miliyari 10 Frw
Umuhanga mu by’ubwubatsi, Dusingizimana Marc, ukorera sosiyete yahawe isoko ryo kuvugurura Stade ya Huye, yavuze ko bitarenze tariki 15 Kanama 2022 imirimo yose izaba yarangiye.
Yavuze ko kugeza ubu Stade Huye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 7900 ariko nibamara kuvugurura mu cyiciro cya kabiri kizakurikiraho izajya yakira abagera ku bihumbi 10.
Ati “Imirimo yo kuvugurura ubu ngubu imaze gutwara hafi miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Mu cyiciro cya kabiri hazakemurwa ikibazo cy’amahuhwezi y’imvura anyagira abicaye mu myanya y’icyubahiro bitewe n’uko igisenge cyashyizweho nabi ubwo yubakwaga bwa mbere.
Amafoto: Munezero Emmanuel
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!