IGIHE

Imanishimwe Emmanuel yasubiye muri APR FC nyuma y’icyumweru kimwe gusa muri Serbia

5 12-02-2019 - saa 19:25, Ngabo Roben

Imanishimwe Emmanuel wari werekeje mu ikipe yo muri Serbia yagarutse mu Rwanda nyuma yo kunanirwa kumvikana hagati y’amakipe yombi, aho agomba gukomeza gukinira APR FC afitiye amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.

Ku Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019 nibwo uyu myugariro w’ibumoso yahagurutse ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yerekeza ku mugabane w’u Burayi aho yari afite icyizere cyo guhita asinya amasezerano y’imyaka itatu muri FK Napredak Kruševac yo muri Serbia.

Yumvikanye n’iyi kipe ko ageranda icyumweru kimwe mbere yaho akabona umwanya wo kwimenyereza ikipe no gusinya amasezerano, ariko atinzwa no kubona ibyangombwa by’inzira n’ibimwemerera gukorera ku mugabane w’u Burayi.

Yageze mu gihugu cya Serbia kuwa Gatatu tariki 6 Gashyantare 2019 kandi habura iminsi ibiri gusa ngo isoko ryo kugura abakinnyi ku rwego mpuzamahanga rifungwe, Milorad Kosanović utoza wa FK Napredak Kruševac n’ubuyobozi bw’iyo kipe bufata undi mwanzuro.

Basabye APR FC ko yabatiza Emmanuel Imanishimwe nk’uko uyu myugariro wamaze kugaruka i Kigali yabyemereye IGIHE.

Yagize ati: “Ntabwo nahiriwe hariya. Ibyo basabaga ntabwo APR FC yabyemeye kuko byari bigoye. Basabye APR FC ko intiza amezi atandatu bakazishyura nyuma y’amezi atandatu bamaze kumenya. APR FC yabasubije ko bidashoboka ahubwo nazasubirayo nyuma y’amezi atandatu nkabona umwanya wo kwitegurana n’abandi.”

Uyu mukinnyi bivugwa ko yagombaga gutangwaho ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika, ariko FK Napredak Kruševac igatinya kuyishyura itaramenya urwego rwe.

Yakomeje ahakana amakuru avuga ko iminsi yamaze muri Serbia yari abayeho nabi.

Ati “Oya, ubuzima sinavuga ko bwari bubi. Nabaga ahantu ikipe yose ituye kandi ni igihugu giteye imbere. Ikibazo cyabayemo ni kimwe. Igihe bari bantegereje si cyo nagezeyo kubera kubura ibyangombwa. Nagezeyo nsa n’uwatinze ariko mfite icyizere ko nasubirayo muri Kamena.”

APR FC yari yemeye kugurisha uyu myugariro ariko isabwe kumutiza irabyanga kuko akiyifitiye amasezerano y’imyaka ibiri n’amezi atandatu kandi imukeneye mu mikino yo kwishyura ya shampiyona bifuza kwegukana.

Yagarutse mu ikipe aho agiye guhanganira umwanya ubanza mu kibuga na Niragire Ramadhan APR FC yaguze muri Atlético Olympic Football Club y’i Burundi mu mpera z’icyumweru gishize.

Agiye gukinira APR FC amezi atandatu mbere yo gusubira i Burayi
Emmanuel Imanishimwe yagarutse mu Rwanda nyuma y'icyumweru kimwe gusa agiye gukina muri Serbia
Imanishimwe aganira n'umutoza we mushya, Zlatko Krmpotić
Yakiriwe neza mu ikipe, yishimirwa na bagenzi be
Mangwende agiye guhanganira umwanya na Niragire Ramadhan APR FC yaguze i Burundi

Amafoto: Julius Ntare

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Edo 2019-02-13 04:21:18

Ni ibisanzwe abakinnyi Bacu ntibafatishije . Reka turebe abandi makipe uko bizagenda.

2
Umuzoba 2019-02-13 00:45:37

Umurundi aramwicaza...
Ese ko mutatweretse amafoto ye agaruka kukibuga? Mangwende afite umugore w’icyuki

3
Mugisha 2019-02-12 13:37:08

Murakoze kuri iyi nkuru gusa muzadukorere ubucukumbuzi bwimbitse mutubwire mubyukuri kuki abakinnyi b’abanyarwanda basigaye bagenda hanze bagahita bagaruka bavuga ko kumvikana byanze bose bose.ese ntihaba harimo ikibazo baba bahisha cyangwa se urwego rwabo rukaba ruri hasi abatoza bakaba batabashima? ese ntibyaba ari imibereho igoranye itandukanye niyo baba babayeho mu Rwanda yo kuregeza?

4
Niyomugabo 2019-02-12 13:31:51

Ntimukajye mwigana abasohoka, Mujye mugenda mwabiteguye.

5
Mwumvaneza 2019-02-12 12:01:52

APR IZABA IHAGAZE NEZA

Kwamamaza