IGIHE

Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizatangirana n’indirimbo nshya ya FIFA

0 14-06-2025 - saa 15:10, Iradukunda Olivier

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryemeje ko ryashyizeho indirimbo nshya y’amarushanwa yayo yahimbwe na Robbie Williams akayita ‘Desire’. Iyo ndirimbo iratangirana n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.

Mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2025, ni bwo hakinwa umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe uza kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugahuza Inter Miami ikinira iwayo na Al Ahly yo mu Misiri.

Mu muhango wo gutangiza iri rushanwa ku mugaragaro, FIFA iraza gucuranga indirimbo nshya y’amarushanwa yayo, ikaba ari indirimbo yanditswe ndetse ikanaririmbwa n’Umwongereza Robbie Williams afashijwe n’Umutaliyani Laura Pausini.

Injyana y’iyi ndirimbo izakoreshwa no mu Gikombe cy’Isi cy’Ibihugu kizaba mu 2026, yatunganyijwe n’ibyamamare byafashije Robbie ari byo Karl Brazil, Owen Parker, Erik Jan Grob.

Indirimbo ‘Desire’ izajya icurangwa mu gihe abakinnyi bari gusohoka mu rwambariro kuri buri mukino wose uzaba ugize iri rushanwa. Ku munsi wa mbere ho izacurangwa no mu buryo bw’amashusho.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimye aba bahanzi bakoresheje imbaraga zidasanzwe bagahimba indirimbo nziza, by’umwihariko Robbie wagizwe Ambasaderi w’indirimbo ya FIFA.

At “Ambasaderi w’indirimbo ya FIFA, Robbie Williams, yakoze indirimbo nziza, itandukanye, y’amarangamutima kandi icyeye izajya iranga FIFA. Kuba na Laura Pausini yarabigizemo uruhare ni iby’akarusho.”

“Uruhare rw’aba bombi rwavuyemo indirimbo nzima ’Desire’ izaba ari indirimbo y’umupira w’amaguru ku Isi.”

Robbie na Laura bavuga ko banejejwe no kuririmba indirimbo ikomeye ya izifashishwa na FIFA.

Igikombe cy'Isi cy'Amakipe kigiye gutangirana indirimbo nshya ya FIFA
Laura Pausini yafashije Robbie mu ndirimbo nshya ya FIFA
Robbie Williams ni we Ambasaderi w'Indirimbo za FIFA
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza