IGIHE

Igikombe cy’Amahoro: Umukino wa APR na Police FC wigijwe imbere

0 14-04-2025 - saa 20:23, Iradukunda Olivier

Umukino wagombaga guhuza APR FC na Police FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wigijwe imbere ushyirwa ku wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Mata 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryashyize hanze ingengabihe ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Iyari isanzwe yateganyaga ko Police FC izakirira APR FC kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu, tariki ya 16 Mata, ariko kuko Ikipe ya Polisi y’Igihugu ifite umukino wa Shampiyona biba ngombwa ko wimurwa.

Umukino watumye habaho impinduka ni uw’Umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 18 Mata, uzahuza Police FC na Gasogi United FC.

Byemejwe ko amakipe yombi azakina uyu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ku wa Kabiri, uwo kwishyura ukazaba mu cyumweru gitaha tariki ya 23 Mata.

Indi mikino iteganyijwe muri iki cyiciro ni uwa Mukura VS na Rayon Sports uzabera i Huye mu mukino ubanza, ku wa Kabiri saa Kumi n’Imwe z’umugoroba mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 22 Mata.

Umukino wa Police FC na APR FC wigijwe imbere ho umunsi umwe
Ingengabihe ya 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza