Si kenshi mu Rwanda tubona itike y’ibihumbi 900 Frw by’umwihariko ku mukino w’umupira w’amaguru, Icyakora imaze kugurishwa inshuro imwe, ndetse yanashyizwe mu matike azagurishwa ku mukino wa APR FC na Pyramids mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Byinshi bikomeje guhinduka nyuma y’aho Stade Amahoro ivuguruwe igashyirwa ku rwego rwo kwakira abafana ibihumbi 45 Frw ndetse ikanashyirwa ku rwego rugezweho.
Ku mukino APR FC yakiriyemo Azam FC benshi batunguwe no kubona itike y’ibihumbi 900 Frw mu zagurishijwe kuri uyu mukino.
Birashoboka ko wagize amatsiko wibaza ibihabwa uwaguze iyi tike ariko kuva wafunguye iyi nkuru, amatsiko yawe arashira.
Ubundi icyiciro cy’aya matike cyitwa Executive Box. Ni imyanya y’icyubahiro iba muri stade zose zigezweho kandi imyanya iba ibaze. Nko muri Stade Amahoro ni imyanya 16 gusa.
IGIHE yaganiriye na Kalisa Georgine ushinzwe umutungo muri APR FC asobanura ibihabwa umuntu waguze iyi tike ku mikino y’Ikipe y’Ingabo.
Asobanura ko uwaguze iyi tike ubundi aba aguze imyanya icyenda, akongezwa indi itandatu yose hamwe ikaba 16.
Muri Executive Box usangamo uruganiriro rugufasha gukomeza ibiganiro n’abantu bawe kandi urusaku rw’abari muri Stade ntabwo rubageraho.
Si ibyo gusa kuko haba hari n’abantu bo kukwakira, aho utuma icyo ushaka ariko ibyo wafashe ukabyiyishyurira. Ikindi ni uko muhabwa parking.
Ibi tugarutseho ni ibyo ku mikino ya APR FC gusa kuko Stade Amahoro yemerera nyir’igikorwa kwihitiramo uko ategura, anakira abantu be.
APR FC iritegura kwakira umukino uzayihuza na Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino w’ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League, uteganyijwe ku wa 14 Nzeri 2024.
Uretse amatike ya Executive Box y’ibihumbi 900 Frw, hari na Executive Seat y’ibihumbi 100 Frw. Muri VVIP ni ibihumbi 30 Frw, VIP ni 10,000 Frw, mu gihe ahasigaye hose ari 2000 Frw. Wagura itike yawe ukanze *939#.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!